Bizimana François w’imyaka 44 na Ngabitsinze Callixte w’imyaka 25, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’urupfu rwa Murekatete Denyse w’imyaka 38 wapfuye nyuma yo kwinjira mu isanteri y’ubucuruzi avuga ko abo bagabo bombi bamusagarariye. Uyu mugowe wari utuye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Buhokoro, Umurenge wa Gashonga, […]
Leta ya Morocco yahagaritse abimukira 45 015 bari bagiye i Burayi banyuze mu nzira zitemewe zishyira ubuzima bwabo mu kaga kuva uyu mwaka watangira, ndetse inatamaza udutsiko 177 twafatranaga abo bimukira, nk’uko byashimangiwe na Minisiteri y’Umutekano y’icyo gihugu. Nta mibare yatangajwe yo mu gihe nk’iki cy’mwaka ushize wa 2023, ndetse […]
Leta ya Venezuela yavuze ko umukandida ku mwanya wa perezida w’abatavuga rumwe na leta, Edmundo González, yavuye mu gihugu asaba ubuhungiro muri Espagne. Bwana González yari yarahungiye ahantu hatazwi, kandi hari icyemezo cyo kumuta muri yombi cyari cyashyizweho nyuma y’uko abatavuga rumwe na leta banenze ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu […]
Ikamyo ifite ibirango byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari yikoreye sima, yarenze umuhanda ubwo yari ivanye iyo sima mu Mujyi wa Uvira yerekeza i Goma iciye mu Rwanda, ihitana umushoferi wayo ukomoka mu Burundi. Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu […]
Ikipe ya Rayon Sports na Haruna Niyonzima bemeranyije gutandukana ku bwumvikane nyuma y’uko ikipe itubahirije amasezerano. Tariki 16 Nyakanga 2024, ni bwo Niyonzima Haruna yasubiye muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 17, asinya amasezerano y’umwaka umwe. Itandaro yo gutandukana hagati y’impande zombi yatewe nuko ikipe ya Rayon Sports itubahirije ibikubiye mu […]
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yatangaje ko nka Minisiteri ya Siporo nta ruhare bagira mu gushyiraho abayobozi b’Ingaga za siporo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, mu kiganiro cya RTV KickOFF gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda. Abajijwe niba Minisiteri ya Siporo nta ruhare igira mu ishyirwaho […]
Umuhanda wakozwe mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare wiswe Busana- Mugali- Kimoramu watumye abaturage boroherwa mu migenderanire, ubucuruzi, uba igisubizo mu bikorwa by’imibereho yabo ya buri munsi. Uyu muhanda ureshya n’ibilometero bitanu watwaye amafaranga y’uRwanda miliyoni 48. Worohereje abaturage kuko ubusanzwe umuntu ufite ikinyabiziga nk’imodoka byamusabaga kujya kuzenguruka […]
Kujya mu bapfumu ndetse no kwifashisha amarozi biri mu bintu bivugwa cyane muri ruhago mu bihugu bimwe na bimwe aho bamwe bashimangira ko no mu Rwanda bimaze gufata indi ntera. Umwe mu bakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko mu Cyiciro cya Kabiri, yemeye kuva muri ibyo bikorwa bigayitse yiyemeza […]
Ba Ofisiye 23 bibumbiye mu mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’iburasirazuba (EASF) bavuga ko nubwo bahabwa amasomo y’ubwirinzi baturutse mu bihugu binyuranye bahungukira no gusangira ubunararibonye n’umuco. Ni abasirikare baturutse mu bihugu 6 byo ku mugabane w’Afurika, bamaze mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), ibyumweru 2 bahabwa […]
Mu ijoro ryacyeye ni bwo uwitwa Jyamubandi Baptiste w’imyaka 25, utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya Gatatu Akagali ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yiyahuje umuti wa kiyoda ariko aratabarwa ajyanwa kwa muganga atarapfa. Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko umwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu […]