Kuwa Gatanu ushize mu gihugu cya Bangladesh, haguye imvura nyinshi yateje imyuzure yaguyemo abantu 13 abandi barenga miliyoni 4,5 barahungabana nk’uko byatangajwe mu itangazo minisiteri ishinzwe ubutabazi n’ibiza yashyize ahagaragara . Abantu hafi 190.000 bahungiye mu byumba by’agateganyo byahariwe ubutabazi, nk’uko minisiteri ishinzwe ubutabazi n’ibiza yabitangaje. Bangladesh, ni igihugu gituwe n’abaturage […]
Polisi ya Nigeria, yavuze ko abanyeshuri 20 bari barashimuswe berekeza mu ihuriro ryabo bararekuwe nyuma yicyumweru kimwe bashimuswe. Ku ya 15 Kanama, abantu bitwaje imbunda bafashe aba banyeshuri ubwo bari bagiye mu nama yabereye muri Leta ya Benue, rwagati. Ubwo bari mu muhanda muri convoy ya bisi ebyiri hafi y’umujyi […]
Nyuma y’amasaha make y’imirwano, inyeshyamba za M23 zigaruriye agace ka Kikuvo, umudugudu wo muri Teritwari ya Lubero nyuma yo kugabwaho igitero na kajugujugu. Aka gace ka Kikuvo n’ubundi mu minsi ishize byari byatangajwe ko kigaruriwe na M23 ariko ntihatangajwe igihe yakaviriyemo. Ahagana saa 8h20, kajugujugu ifite ibara rya gisirikare yagabye […]
Restaurant yo mu Majyaruguru ya Autriche hafi y’umugezi wa Wörthersee, yateje impagarara ku bw’ibiciro bishya yashyiriyeho abakiliya bayo, aho ushaka isahani ya kabiri cyangwa y’inyongera iriho ubusa agomba kuyishyurira Amayero umunani. Kugira ngo ubyumve neza, fata uramutse ugiye muri restaurant wenda bakaguha isahani y’ibiryo hariho n’inyama, washaka gukata iyo nyama […]
Mugeni Sabine ni umwe mu bakinnyi 12 bari bagize Ikipe y’Igihugu ya Basketball yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri BK Arena. Uyu mukinnyi w’imyaka 39 yongeye kwisanga muri iyi kipe yaherukagamo mu 2010 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Madagascar. Mu kiganiro kigufi yagiranye […]
Mu gihe indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) ikomeje gusya itanzitse mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abarwayi bayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bari gucika ibitaro kubera inzara, bigatera impungenge abaganga ko ishobora kurushaho gukwira hose. Kuva umwaka wa 2024 watangira, abarwayi ba Mpox basaga […]
Leta y’u Rwanda ifite icyizere cyo gusinyana na Indonesia amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye mu Nama ya Kabiri ihuza Indonesia n’Afurika iteganyijwe hagati y’itariki ya 1 n’iya 3 Nzeri 2024. Byakomojweho n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia Sheikh Abdul Karim Harelimana, washimangiye ko icyizere ari cyose cyo gusinya ayo masezerano […]
Police FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yasezerewe CS Constantine yo muri Algeria mu ijonjora rya mbere nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-1 mu mikino ibiri yombi. Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium. Umukino ubanza wabereye muri Algeria tariki 17 Kanama […]
Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 bwatangaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kubendereza mu bice bafashe nyuma yo kwemeza agahenge nk’uko byagaragarijwe mu biganiro by’i Luanda. Mu bikorwa byo kwendereza, M23 ivuga ko abasirikare ba Leta FARDC bavogereye uduce bafashe haba ku butaka no mu kirere. Uduce […]
Umuherwekazi akaba n’umwe mu bakoresha neza imbuga nkoranyambaga Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady, yabwiye umugabo we baheruka kugirana ibibazo Shakib Cham ko vuba azabona uwo amusimbuza uzi agaciro ke. Bibaye nyuma y’iminsi ibiri bombi bashyize ahagaragara iby’isenyuka ry’urugo rwabo, byatangiye ubwo Diamond Platnumz yajyaga mu isabukuru […]