Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyagaragaje ko intego u Rwanda rwihaye ko bitarenze mu 2024 ruzaba rutunganya toni ibihumbi 215 z’inyama ku mwaka yagezweho ku kigero cya 91% mu 2023. Ni intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwimakaza ubuhinzi n’ubworozi buvuguruye, hagamijwe kwihaza […]
Umuraperi Nelly n’umuririmbyi Ashanti bibarutse umwana wabo w’imfura nyuma y’aho umwaka ushize bongeye kunga ubumwe ndetse ukaza kurangira barushinze. Aba bombi babyaye umwana w’umuhungu nk’uko People yabitangarijwe n’umuvugizi wabo. Ngo uyu mwana bamwise Kareem Kenkaide Hayes. Ni we wa mbere wa Ashanti mu gihe kuri Nelly ari uwa gatanu. Byatangiye […]
Leta ya Israel yahakanye amakuru yavugaga ko iteganya gukura ingabo zayo ku mupaka uhuza Intara ya Gaza muri Palestine na Misiri, nka kimwe mu bigize amasezerano hagati yayo n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas. Ikinyamakuru Kan 11 cyo muri Israel ni cyo cyari cyatangaje aya makuru kuri uyu wa 21 Kanama […]
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yaburiye abantu ko bakwiriye kwirinda ‘urusimbi’ ruri mu bucuruzi bw’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko ari ibintu bikomeje guhombya benshi. Magingo aya, ubutabera bw’u Rwanda buri gukurikirana umugabo wariganyije abantu barenga 500 asaga miliyoni 10$ binyuze mu bucuruzi bwo kuri internet mu kigo cyitwaga Billion […]
Mu Cyumweru cya kabiri cy’Irushanwa rya Tennis rihuza abakinnyi batarengeje imyaka 18 “ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4” riri kubera i Kigali, nta Munyarwanda warenze 1/8, mu gihe Umunya-Canada Jay Lin Gibson wegukanye icyumweru cya mbere kuri ubu yageze muri ¼. Abakinnyi 10 b’Abanyarwanda barimo abahungu umunani n’abakobwa babiri, […]
Nyuma y’amezi atatu hasarurwa ibiti mu ishyamba rya Gishwati rifite ubuso bwa hegitari zirenga 5000 rikora ku turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero; amaseserano Leta yari yaragiranye n’umushoramari wasaruraga iryo shyamba yahagaritswe by’agateganyo ngo habanze hakorwe isuzuma ku bitarubahirijwe Aya masezerano yari yasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cyitwa […]
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igagaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 34 bamaze kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu, ibizwi nka ‘vasectomie’ ku bagabo na ‘tube ligation’ ku bagore. Kuboneza urubyaro bikorwa hirindwa ko umuntu yabyara umwana mu buryo bumutunguye, ha handi aba ataramuteganyirije ubundi kumurera bikaba byazamo […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko 70% by’umusaruro w’Ubuhinzi mu Rwanda uboneka mu gihe cy’Umuhindo, bityo gisaba abahinzi gushyira imbaraga muri iki gihembwe cy’ubuhinzi u Rwanda rugiye kwinjiramo Umuhindo ni igihembwe gitangira muri Nzeri, ahenshi mu gihugu, gusa mu Turere tw’imisozi miremire ndetse no mu Ntara […]
Minisitiri w’ubuzima wa Zambia Eliya Muchima, yavuze ko imbwa 400 zapfuye nyuma yo kurya ibigori bihumanye mu kwezi gushize ndetse ko biteye inkeke kuko bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Yatangaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibizamini 25 byafashwe mu masosiyete asya ibigori basanzemo uruhumbu (aflatoxin) kandi bihangayikishije cyane. Minisitiri […]
Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria Wizkid, yavuze ko iyo ataba umuhanzi yari kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru kuko iyo mpano yari ayiyiziho mbere y’uko yinjira mu muziki. Avuga ko ikindi akunda nyuma y’umuziki ari siporo ndetse anishimira imyitwarire isabwa umukinnyi kugira ngo atsindire ikipe akinira ibitego. Uyu muhanzi wahishuye ko […]