Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize Umuhanzi Eddy Kenzo Umujyanama we mu bijyanye n’ubuhanzi n’ibugeni. Ibi byatangajwe binashimangirwa n’umugore we Phiona Nyamutoro ku mugoroba wa tariki 21 Kanama 2024 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Nyamutoro usanzwe ari Minisitiri w’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro yabaye mu ba mbere bifurije Eddy Kenzo […]
Operasiyo yo kumena inzoga z’ibikorano no gufata abazikora yabereye ahitwa Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye tariki 20 Kanama 2024, yaviriyemo abagera ku icyenda gushya, biturutse ku binyabutabire byasanzwe aho hantu. Nk’uko bamwe mu batuye muri kariya gace batashatse ko amazina yabo atangazwa babivuga, ahabereye iyo nsanganya […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi ku wa Kabiri tariki 20 Kanama. Iyi kipe irimo kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izakiramo Azam FC yo muri Tanzania ku […]
Rev Pst. Dr Antoine Rutayisire yanyomoje amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga yakoze impanuka n’umuryango we. Rev. Pat. Dr Antoine Rutayisire avuga ko makuru atari yo ari ibihuha. Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko aya makuru na we yatangiye kuyabona ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga, ariko ngo ari […]
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira ku itariki ya 09 Nzeri 2024. Ni mu gihe abanyeshuri n’abarezi babo bari bamaze igihe cy’amezi agera kuri abiri mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024. Ubuyobozi bwa NESA bwasabye ababyeyi gukomeza imyiteguro y’itangira ry’ […]
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje kugeza ubu hari toni 31 000 z’umuceri utarabona umuguzi, ku buryo Leta ifatanyije n’ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranye imipaka, bafashe ingamba zo kuwugura ukagaburira abanyeshuri undi ugacuruzwa. Hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abahinzi hirya no hino mu gihugu bahinze umuceri ubura isoko ndetse na […]
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024 mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hatangiye ibikorwa byo kubaka imihanda mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere ry’abaturiye iyo mihanda ndetse n’abayikoresha. Imihanda ifite uburebure bw’ibilometero 2 na metero 100 izubakwa mu mezi Umunani itwaye […]
Ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball yatsinze Liban amanota 80-62 mu mukino wa mbere wo mu itsinda D mu majonjora y’ibanze mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore cya 2026 kizabera mu Budage. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, muri […]
Uruganda rukomeye mu gukora sima mu Rwanda (CIMERWA) rwatangaje ko Mangesh Verma ari we Muyobozi Mukuru warwo. Verma yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa n’ubucuruzi muri Companyi yo muri Kenya, United Millers Limited, aho yakoze imyaka isaga 10. CIMERWA kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024 yatangaje ko ku […]
Abasengera mu musozi wa Kanyarira no mu ishyamba rya Kabgayi mu Turere twa Ruhango na Muhanga, bavuga ko gusengera muri ibi bice baba bizeye ko amasengesho yabo agera ku Mana, ndetse abafite ibyifuzo bigasubizwa. Leta y’u Rwanda irasaba aba baturage kudasengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko mu mashyamba, […]