Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 77-70, ishimangira gusoza shampiyona ya Basketball iyoboye urutonde rwa shampiyona. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 muri BK Arena. Wari umukino ugena uwicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona hagati y’impande zombi. Uretse guhatanira umwanya […]
Abaturage baturiye Sebeya by’umwihariko inyuma yayo, bavuga ko hari ahasigaye hatubatswe inkuta ziyifata ku buryo hari igihe baterwa ubwoba nuko umunsi Sebeya yagarutse ari bo izaheraho, ubuyobozi bukaba bubahumuriza kuko ari ibikorwa byatangiye bishingiye ku nyigo, haherwa ku hari hateje ikibazo cyane. Ubuyobozi buvuga ko nyuma y’aho Sebeya isenyeye inzu, […]
U Rwanda rugiye kwakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Cricket, izitabirwa n’amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 19 tariki ya 20-27 Kanama 2024. Iri rushanwa rizabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga, rizitabirwa n’amakipe umunani yo muri “Division ya Kabiri” ari yo Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Ghana, Eswatini […]
Mu kiganiro gitambuka kuri Radio Rwanda buri wa Gatanu kigaruka ku mutekano wo mu muhanda, imibare itangwa na polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda igaragaza ko mu mpera z’icyumweru ari bwo haba impanuka nyinshi aho inyinshi ziterwa n’uburangare, ubusinzi n’umuvuduko ukabije. Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yatanze ubutumwa […]
Perezida wa FIFA Gianni Infantino, uwa CAF Patrice Motsepe, bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Issa Hayatou wabaye Perezida wa CAF hagati ya 1988 na 2017, akaba na Visi Perezida wa FIFA, uherutse kwitaba Imana ku myaka 77 azize uburwayi. Uyu muhugo wo guherekeza bwa nyuma Issa Hayatou wabaye kuri […]
Amahugurwa ni amahirwe afasha abakozi gushimangira ubumenyi no kwiga ubundi bushya, bikabafasha kunoza imikorere no gukora kinyamwuga buzuza neza inshingano zabo, umusaruro ukiyongera. No muri Polisi y’u Rwanda, amahugurwa ni amwe muri gahunda z’ibanze zifashishwa mu kubaka ubushobozi hazamurwa by’umwihariko urwego rw’ubumenyi na tekiniki bigendanye n’igihe kandi byujuje ibipimo byo […]
Umuraperikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Nicki Minaj, yatangaje ko akunda umuhanzi wo muri Nigeria Ayodeji Balogun, uzwi ku izina rya Wizkid. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abafana be tariki 16 Kamena 2024 ubwo yari arimo kumvana indirimbo n’abo kuri StationHead avuga ko akunda kandi yubaha cyane Wizkid. Yagize ati: […]
Mu gihe muri iyi minsi hari impungenge z’uko abantu bashobora kwandura indwara zirindwa binyuze mu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, abaturage bo mu Karere ka Musanze basaba inzego bireba guhagurukira kongera gusubiza amazi n’isabune mu bukarabiro rusange na za kandagirukarabe zo mu Mujyi wa Musanze. Mu gihe mu Rwanda hagaragaye […]
Abakunzi n’abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda basabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana ibibazo bimaze iminsi bigaragara mu ruhando rw’imyidagaduro cyane ko harimo ibishobora kuba bigize icyaha nshinjabyaha. Ni nyuma y’uko bisa nkaho bimaze gufata intera hagati ya bamwe mu bahanzi basigaye barangwa n’ibintu bitandukanye birimo gusebanya, amashyari n’inzangano. Amwe mu […]
Rutahizamu Emmanuel Okwi wari umaze iminsi mu biganiro na Kiyovu Sports yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali asinya amasezerano y’umwaka. Uyu Munya-Uganda umaze icyumweru mu Rwanda yari yaje mu biganiro bya nyuma na Kiyovu Sports ariko byarangiye ayiteye umugongo yerekeza mu Ikipe y’Umujyi. Okwi yakiniye kiyovu Sports mu mwaka w’imikino […]