Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubucuruzi […]

Urwego rushinzwe iby’Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA, rurashaka gusenya Site ibyogajuru bigwaho mu Isanzure (International Space Station, ISS), hagamijwe gushyira ingufu nyinshi mu ngendo rurimo gutegura zizajya zerekeza mu Isanzure zikozwe mu buryo bw’ubucuruzi. Ibi bizajya bikorwa nk’uko watega indege cyangwa imodoka bakakugeza aho ugiye, washaka ko […]

Igitutu gikomeje kuba cyinshi, ariko n’ubushake bw’umusaza Joe Biden uyobora Amerika, ntaho bwenda kujya nyuma y’uko uyu mugabo ahamije ko nta kabuza, azakomeza kuba umukandida uzahangana na Donald Trump mu matora ategerejwe mu Ugushyingo uyu mwaka. Biden yokejwe igitutu nyuma y’ikiganiro mpaka yagiranye na Trump, cyamugaragaje nk’umugabo wacitse intege cyane […]

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, ryiyamamarije mu Karere ka Gicumbi, ryizeza abaturage ko nibaramuka batoye Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ndetse bagatora n’abakandida Depite baryo, bazatanga ibitekerezo bigamije kuzatuma hubakwa inganda zitunganya ifumbire n’imbuto muri aka gace. Ishyaka PSD rifite abakandida 59 bashaka […]

Imvura itunguranye ivanze n’urubura yaguye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gitesi, yangiza ibikorwa by’ubuhinzi by’abaturage, inangiza imirima y’icyayi cya Gisovu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko iyo mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, yangiza imirima […]

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko inkuba zishe abantu babiri mu Murenge wa Muhanda, umwe wo mu Murenge wa Sovu, undi umwe wo mu Murenge wa Kabaya n’umwe wo mu Murenge wa Nyange.Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko imvura yaguye ku manywa igakomeza nijoro, ku buryo abakubiswe n’inkuba […]

Breaking News