Jonathan Roumie ukina ari Yesu muri filime ‘The Chosen’ yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2024 mu rugendo yagize ibanga ndetse amakuru ahari agahamya ko n’abamwakiriye yabihanangirije kugira umunyamakuru babwira iby’urugendo arimo. Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Jonathan Roumie yirinze […]
Nyuma y’uko hatangajwe abahanzi bazaririmba mu bitaramo bizazenguruka intara bya Iwacu Muzika Festival, abantu batunguwe n’uko hagati ya Riderman na Bull Dogg nta n’umwe uri ku rutonde, nyamara Bull Dogg we yari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba. Mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa East African Promoter (EAP) ndetse n’abandi baterankunga muri […]
Nyuma y’aho Jennifer Lopez bari bararushinze mu 2022 yatse gatanya, Ben Affleck aravugwa mu rukundo na Kick Kennedy; usanzwe ari umwuzukuru wa Robert Francis Kennedy, wari umuvandimwe wa John Fitzgerald Kennedy wabaye Perezida wa Amerika wa 35. Pagesix yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko Ben Affleck yagaragaye yasohokanye na Kick […]
Umuhanzi wo muri Kenya Bien-Aimé uri i Kigali, yavuze uko yiyumva iyo ari mu Rwanda, ahishura n’inzozi yahoze arota zo gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda, ari nako yavuze imyato Bruce Melodie Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, nibwo umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya Bien-Aimé Baraza wamamaye […]
Israel Mbonyi uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yakoreye igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kampala aho yataramiye abarenga ibihumbi 15 bari bakoraniye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval. Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2024, Israel Mbonyiyari ategerejwe n’abakunzi b’umuziki we batari […]
Ubwo Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasuraga ikigo gitegura ibitaramo bitandukanye by’abahanzi kitwa Ma Africa, yahasanze abaraperi Bull Dogg na Riderman bari mu myiteguro y’igitaramo cyabo, baraganira ndetse bamuha n’isezerano. Minisitiri Utumatwishima utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye igitekerezo Riderman na Bull Dogg bagize cyo gukora iyi album […]
Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu, yahakanye amakuru avuga ko ahoza ku nkeke Diamond Platinumz amusaba ko bashyingiranwa, avuga ko ibyo atakibihanze amaso cyane kuko yasanze Imana ishobora kuba yaramugeneye undi, agira n’inama abumva ko uwo mukundanye mugomba kubana. Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzikazi Zuchu yumvikanye ahakana ko […]
Mu gihe Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda bongeye kwerekeza umutima kuri Nyakwigendera Yvan Bravan umaze imyaka ibiri atabarutse, binyuze mu muryango wa ‘YB Foundation’ hateguwe igitaramo cyo kuzirikana ubuzima n’ibikorwa bye. Tariki ya 17 Kanama ni igihe kitazigera kibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, aho kuri uyu munsi mu mwaka […]
Umuraperikazi wo muri America, Nicki Minaj, yashimagije umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria, agaragaza ibintu byihariye amubonaho bituma amukunda kandi akanamwubaha cyane. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi ‘StationHead’, Nicki Minaj yahishuye ko yubaha kandi akunda cyane Wizkid kuko abona ari umuntu uganira kandi w’umusirimu. Uyu muraperikazi yavuze ko kuva […]
Nadia Farid Ishmael umugore w’umuraperi Riderman, yateye imitoma umugabo we mu gihe bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 9 bamaze barushinze nk’umugore n’umugabo, amubwira amagambo aryohereye harimo kumwibutsa ko yamubereye inshuti nziza n’ibindi. Mu butumwa burebure Nadia yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko ashimira Imana byimazeyo ku bw’umugabo mwiza yamuhaye […]