Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, gusa yongera kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu yitwaza umurinzi we ahantu haje Perezida. Hari hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bagaruka cyane kuri Bruce Melodie, bamushinja kugira ubwiyemezi azana umurinzi we […]
Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yakiriye abahanzi mu ngeri zitandukanye bagiye bamuherekeza mu bikorwa byo kwiyamamaza akabashimira, abahanzi batandukanye bakomeje kugaragaza imbamutima zabo, by’umwihariko umuraperi Bushali yagaragaje ko byamurenze. Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’umuryango wabo […]
Hashize iminsi mu Rwanda hateye icyorezo k’ibura rya hato na hato rya shene za YouTube ndetse n’indirimbo z’abahanzi zikabura kandi gisigaye gihangayikishije benshi, dore ko uko bwije n’uko bukeye birushaho gufata indintera. Ibi ni nabyo byabaye kuri Juno Kizigenza na France Mpundu babuze indirimbo zabo mu buryo budasobanutse. Kuri iyi […]
Umuraperikazi Cardi B utajya aripfana, yakijeho umuriro umunyamakuru Joe Budden nyuma y’uko atangaje ko nta yindi album azongera gushyira hanze amubeshye. Ni intambara yatagiye ubwo uyu munyamakuru Joe Budden, yari mu kiganiro akavuga ko Cardi B nta yindi album azongera gushyira hanze kandi ko ari ibintu ahagazeho, ndetse ibi byatumye […]
Umuhanzi Rema aravugwa mu rukundo n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Togo, nyuma yo guca amarenga y’urukundo rwabo. Umuhanzi wo muri Nigeria Divine Ikbur amazina nyakuri ya Rema, aravugwa mu rukundo na Kelly Spark icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri TikTok agakomoka muri Togo. Ibihuha by’urukundo rwabo, bije nyuma y’uko Rema […]
Nyuma y’uko Inkindi Aisha umenyerewe mu bikorwa byo gukina filime Nyarwanda avuze amagambo ku gitsina gabo bikamuviramo kwibasirwa bikomeye, byarangiye aciye bugufi yemera icyaha. Ni amagambo yakoresheje ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Murindahabi Irene, akumvikana avuga ko abasore batabarizwa mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, CTU, wagarutsweho cyane mu bihe byo kwamamaza […]
Uko bwije n’uko bukeye izina Queen Cha rigenda risa n’iryibagirana bitewe n’uko imyaka ikomeje kugenda yisunika nta gihangano gishya aha abakunzi be yewe nta n’akanunu ke, ibitera urujijo benshi bamukunze bibaza aho yaba yararengeye n’ibyo yaba ahugiyemo bituma atabaha indirimbo. Mugemana Yvonne wamenyekanye nka Queen Cha, ni umwe mu bahanzikazi […]
Bull Dogg na Riderman bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo cyo kumurika album yabo nshya bise ‘Icyumba cy’amategeko’, yaryoheye cyane abakunzi ba Hip Hop. Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 24 Kanama 2024 IGIHE yamenye amakuru ko kizaba ari ‘Live’ aho aba baraperi bazataramira abakunzi babo bafatanyije n’itsinda rya Shauku band izaba […]
Bruce Melodie yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Sowe’ yakozweho mu buryo bw’amashusho na Perliks, umwe mu bagezweho muri Nigeria mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo. Perliks ni umwe mu basore bakorana na sosiyete yitwa ‘Nouvelle films’ isanzwe ikorana n’ibindi bigo bikomeye mu gufasha abahanzi muri Afurika nka Empire, Mavin Records, […]
Hari hamaze iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga havugwa cyane umwuka mubi hagati ya Bwiza ndetse na Butera Knowless, aho byavugwaga ko Knowless yagiriye ishyari Bwiza bigatuma amukuza ku rutonde rw’abahanzi batuye mu karere ka Bugesera bahuye na Perezida Kagame, nyamara mu by’ukuri ibi byose ari agatwiko. Tariki ya […]