Autriche: Restaurant yateje impagarara kubera kwishyuza abakeneye isahani ya kabiri

2

Restaurant yo mu Majyaruguru ya Autriche hafi y’umugezi wa Wörthersee, yateje impagarara ku bw’ibiciro bishya yashyiriyeho abakiliya bayo, aho ushaka isahani ya kabiri cyangwa y’inyongera iriho ubusa agomba kuyishyurira Amayero umunani.

Kugira ngo ubyumve neza, fata uramutse ugiye muri restaurant wenda bakaguha isahani y’ibiryo hariho n’inyama, washaka gukata iyo nyama bikaba ngombwa ko usaba isahani ya kabiri yo kuyikatiraho, iyo sahani ya kabiri ugomba kuyishyura amayero 8.

Byateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe basaba Leta kubyinjiramo kuko bibangamiye uburenganzira bw’abakiliya.

Umuvugizi w’iyo restaurant yabwiye 7 sur 7 ko nta kosa bakoze kuko abakiliya babanza kubimenyeshwa mbere yo gutumiza icyo kurya.

Yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kwirinda gusesagura no gukoresha amafaranga atari ngombwa.

Ati “Iyo sahani ya kabiri baguha izazanwa n’umukozi wa restaurant, hanyuma nimara gukoreshwa ikorerwa isuku […] ibyo byose nkenera abakozi bo kubikora. Abakiliya bagomba kumva ko isahani ya kabiri cyangwa ikirahuri cya kabiri bitari iby’ubuntu. Ntabwo restaurant ari uko zikora.”

Bamwe ntibanyuzwe n’ibisobanuro by’iyi restaurant, aho bavuga ko ari ubujura kwishyuza umukiliya ibikoresho byakoreshejwe mu kumwakira.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Autriche: Restaurant yateje impagarara kubera kwishyuza abakeneye isahani ya kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

M23 yigaruriye agace ka Kikuvo nyuma yo guterwa na kajugujugu

Mon Aug 26 , 2024
Nyuma y’amasaha make y’imirwano, inyeshyamba za M23 zigaruriye agace ka Kikuvo, umudugudu wo muri Teritwari ya Lubero nyuma yo kugabwaho igitero na kajugujugu. Aka gace ka Kikuvo n’ubundi mu minsi ishize byari byatangajwe ko kigaruriwe na M23 ariko ntihatangajwe igihe yakaviriyemo. Ahagana saa 8h20, kajugujugu ifite ibara rya gisirikare yagabye […]

You May Like

Breaking News