Ayra Starr arasabira ubutabera umunyeshuri wishwe

2

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, Ayra Starr, yamaganye ubwicanyi bwakorewe Idowu Christianah, umunyeshuri wigaga muri Kaminuza Nkuru y’Ubuhinzi muri Nigeria, Federal University of Agriculture Abeokut (FUNAAB).

Bivugwa ko Christianah yaba yarishwe n’inshuti ye, Ayomide Adeleye, nubwo hataramenyekana impamvu yaba yarabimuteye.

Ayra Starr abinyujije ku rubuga rwe rwa X yamaganye icyo gikorwa anasaba ubutabera bwihuse kuri Christanah wahohotewe.

Uyu muhanzikazi yashimangiye ko byihutirwa gukemura ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, yemeza ko bakwiye kurindwa no kuvurwa neza.

Yagize ati: “Muhagarike kutwica! Muhagarike kudufata ku ngufu! Abagore bakwiriye ibyiza, Ubutabera kuri Christianah.”

Ibi Ayra Starr abikoze nyuma y’uko haherutse gutangazwa ibyavuye mu iperereza rigikomeje ryerekanye ko Adeleye, yamushimuse, akamwica akanashyingura umurambo iwe mu rugo.

Byagaragaye kandi ko Adeleye yari yarigeze kugira uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari umukunzi we na mushiki we mu bihe bitandukanye muri 2018 na 2020.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Ayra Starr arasabira ubutabera umunyeshuri wishwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umusizi Murekatete agiye gushyira ahagaragara umuzingo w'ibisigo

Fri Sep 6 , 2024
Nyuma y’igihe kirenga umwaka umusizi Murekatete adashyira ahagaragara ibisigo, yahishuye ko ataretse ubusizi ahubwo yari ahugiye muri byinshi bifitanye isano nabwo, agamije gutegure ibisigo byinshi akaba ateganya gushyira ahagaragara umuzingo (Album) we. Kumara igihe kinini nta gisigo ashyira ahagaragara byatumye benshi mu bamukurikira n’abakunzi b’ubusizi bwe batekereza ko yaba yarabuhagaritse […]

You May Like

Breaking News