Mu gihe Pi Network ikomeje kugenda imenyekana ku isi hose, abayikoresha—bazwi nk’abapayoniya (Pioneers) barushaho kwibasirwa n’ubujura bukomeye bwa wallet. Ubu bujura, bukomeje kwiyongera muri iki gihe, bubangamiye cyane umutekano w’umutungo wa Pi ku bantu batitonda ngo bamanze basesengure ibyo babwiwe byose.
Umuryango wa Pi Network uherutse gusohora amashusho agaragaza uburyo aba bashukanyi bakoresha. Aya mashusho agaragaza neza uburyo bwo gushuka abakoresha Pi Network, harimo interineti y’iby’inyiganano (fake wallet interfaces) isa neza n’iy’ukuri, byose bigamije kwiba amakuru y’ibanga (Passphrase).
N’ubwo wallet ya Pi Network iherutse kuvugururwa ikarushaho gukorana umuvuduko no gutanga serivisi nziza, icyago cy’ubujura gikomeje kuba ikibazo gikomeye. Wallet yemewe, ubu ifunguye kandi yizewe cyane, igomba gufungurirwa gusa ku rubuga rwemewe, (Wallet.PiNet.com) muri Pi browser gusa.
Buri mu Payoniya wese agomba kugira amakenga agenzura neza umutekano wa wallet ari gukoresha. Genzura neza ibintu biranga pi network,harimo nk’ibara rya purple aho wandikira ndetse n’ikirango cya Pi (Pi logo) mu gihe ubonye urubuga rujya gusa nkurwa Pi ariko ukabona bidasa neza hita urureka kandi uhite urufunga ako kanya kandi wirinde kurwinjizamo amakuru yawe yerekeranye na Konti yawe ya Pi.
Kurinda umutungo wawe wa Pi bisaba kuba maso igihe cyose. Mugukoresha gusa wallet yemewe no gukurikiza amabwiriza y’umutekano, Komeza kurinda umutungo wawe w’ikoranabuhanga ku cyago cy’ubujura gikomeje kwiyongera.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.