Mu gushaka ibyishimo by’abafana ibyamamare bitandukanye bikoresha imbaraga nyinshi ndetse bamwe bakanakoresha iz’umurengera. Nubwo mu rugendo rw’ubuzima habamo kuvuka no gupfa, ariko bikababaza cyane iyo iherezo ry’icyamamare ribaye arimo gutanga ibyishimo ku bakunzi be.
Iyi nkuru iiragaruka ku byamamare byashizemo umwuka ubwo byari ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye, no mu bihe binyuranye.
1. Milan Lasica
Umunyarwenya akaba n’umwanditsi Milan Lasica ukomoka muri Silovakiya, yitabye Imana tariki 18 Nyakanga 2021, apfira i Bratislava ubwo yari ku rubyiniro arimo kuririmbana na Bratislava Hot Serenaders. Icyo gihe yari amaze kuririrmba indirimbo yitwa “I’m an Optimist” asa nk’uwunama amanuka gahoro gahoro ku rubyiniro amera nk’utakaza ubwenge.
Nyuma y’iminota 20 arimo guhabwa ubutabazi bw’ibanze, abaganga bagarutse batangaza inkuru y’akababaro ko yitabye Imana azize umutima.
2. Stefan Soltész
Umwe mu bateguraga ibitaramo ukomoka muri Otirishiya, Stefan Soltész, nawe yaguye ku rubyiniro tariki 22 Nyakanga 2022, ubwo yari arimo akora igitaramo cya Die schweigsame Frau muri Leta ya Bavariya i Munich, bitangazwa ko yapfiriye mu bitaro byaho byari birimo kumuha ubutabazi bw’ibanze.
3.Valencia Prime
Umuhanzi w’Umunyamerika Valencia Prime, agiye kumara imyaka ibiri yitabye Imana, kuko yapfuye tariki 12 Nzeri 2022 aguye ku rubyiniro ubwo yaririmbiraga mu kabyiniro ko muri Philadelphia, agapfa ku imyaka 25 y’amavuko gusa.
Mu gutangaza inkuru y’urupfu rwe abaganga bemeje ko Valencia Prime yazize indwara z’umutima yari asanzwe arwara.
4.Umuraperi Costa Titch
Ku ya 11 Werurwe 2023 Umuraperi wo muri Afurika y’Epfo, Costa Titch, w’imyaka 28, yikubise hasi arapfa ubwo yari arimo kuririmbira mu iserukiramuco rya muzika rya Ultra, ryaberaga mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane kubera uburyo yafatwaga nk’Umwami wa Amapiyano.
5. Umuhanzi Ayres Sasaki
Umuhanzi wo muri Brazil Ayres Sasaki, nawe yitabye Imana aguye ku rubyiniro, ubwo yari ataramiye abakunzi be mu gitaramo cye cyaberaga i Salinopolis, muri Brazil tariki 13 Nyakanga 2024.
Bivugwa ko mbere y’uko yitaba Imana yabanje kuramukanya n’umufana we, hanyuma muri uko guhoberana bakoma urutsinga rw’amashanyarazi habaho impanuka yanamuviriyemo urupfu, agapfa afite myaka 35 y’amavuko.
6. Umuraperi Fatman Scoop
Umuraperi w’Umunyamerika Fatman Scoop w’imyaka 53 y’amavuko yagaragaye nk’umuntu uguye igihumure ubwo yari ku rubyiniro, igihe yataramiraga abitabiriye igitaramo cyabereye i Hamden, muri Leta ya Connecticut ku ya 30 Kanama 2024. Uyu munyabigwi mu njyana ya Hip hop yaguye igihumure amaze kuririrmba indirimbo ye yakunzwe n’abatari bake yitwa Be fathfull, ahita ajya inyuma ahari hari uwavangaga umuziki ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze ariko birangira ubuzima bumucitse.
Nubwo hatatangajwe impamvu y’urupfu rwe tariki 31 Kanama 2024, ni bwo umuryango we washimangiye inkuru y’incamugongo y’uko Fatma Coop yitabye Imana.
Ibi byamamare hamwe n’abandi bantu batandukanye bapfa mu buryo butandukanye, usanga akenshi bituma abantu bashimangira ko urugendo rw’ikiremwa muntu ku Isi ntawe umenya igihe ruzasorezwa, ibyo benshi mu bigisha iyobokamana bashingiraho bigisha abantu guhora biteguye bakabana n’abagenzi babo neza.