Kuwa Gatanu ushize mu gihugu cya Bangladesh, haguye imvura nyinshi yateje imyuzure yaguyemo abantu 13 abandi barenga miliyoni 4,5 barahungabana nk’uko byatangajwe mu itangazo minisiteri ishinzwe ubutabazi n’ibiza yashyize ahagaragara .
Abantu hafi 190.000 bahungiye mu byumba by’agateganyo byahariwe ubutabazi, nk’uko minisiteri ishinzwe ubutabazi n’ibiza yabitangaje.
Bangladesh, ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 170, kinyurwamo n’imigezi myinshi,kandi kenshi gikunda guhura n’imyuzure.
Igice kinini cyacyo kiri aho inzuzi nyinshi zinyura mu misozi ya Himalaya, Gange na Brahmapoutre, zikiroha mu nyanja nyuma yuko zambukiranyije Ubuhinde.
Bangladesh, ni kimwe mu bihugu bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, bitewe n’agace iherereyemo.
Rtl info dukesha iyi nkuru ivuga ko iyo mvura ya “mousson” ihora itera ibibazo bikomeye buri mwaka, ariko kubera ubushyuhe bwinshi ,bigenda bigabanya ubukana.
Minisiteri ishinzwe ibiza itangaza ko muri uyu mwaka ,imyuzure yageze gusa mu turere 11 mu turere 64 tugize igihugu, aho umujyi wa Feni, uri mu burasirazuba bw’igihugu, ariwo wazahajwe cyane n’iyo myuzure.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!