Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ubukungu bw’Igihugu bwifashe neza mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, kuko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wazamutse ukagera ku kigero cya 9.8%, mu gihe mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize wari wazamutseho 7.7%.
Ibi bigaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ukomeje kugenza make, kuko kuri ubu ubarirwa kuri 5%, bikazakomeza gutyo no mu mwaka utaha wa 2025 nk’uko bitangazwa ba BNR.
Ubuyobozi bukuru bwa BNR buvuga ko ibi byagizwemo uruhare n’uko urwego rw’ubuhinzi rwitwaye neza, hamwe n’imyanzuro yagiye ifatwa n’abashinzwe Politiki y’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
Imwe muri iyo myanzuro harimo kugabanya no kuzamura urwunguko fatizo rwa BNR, aho kuri ubu rwashyizwe kuri 6.5%.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki 25 Nzeri 2024, mu nama yo gutangaza ibyavuye mu kanama ka Politiki y’ifaranga muri uyu mwaka.
Ubuyobozi bukuru bwa BNR bwanagaragaje ko ikinyuranyo kiri hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo na cyo cyagabanutse muri uyu mwaka, kuko kigeze ku 9.6% mu gihe mu mwaka ushize cyari kuri 21.4%.
Mu bindi byagarutsweho n’ubuyobozi bukuru bw’iyo banki, ni uko ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje kwihagararaho ku isoko mpuzamahanga ry’ivunjisha, ugereranyije n’uko umwaka ushize ryari rihagaze, kuko kuri ubu ngubu ryahungabanye ku kigero cya 3.7%, mu gihe umwaka ushize igihe nk’iki ryari ryarahungabanye ku kigero cya 8.8%.
Ku bijyanye n’urwego rw’imari BNR itangaza ko urwo rwego rwakomeje gutera imbere, kuko ubucuruzi hagati y’ibigo by’imari bwazamutse ku kigero cya 8.21%, mu gihe umwaka ushize bwari ku kigero cya 7.32%, naho inguzanyo zatanzwe mu bigo by’imari zo ziyongereye ku kigero cya 15.68%, mu gihe amafaranga yabikijwe n’abakiriya na yo yiyongereye ku kigero cya 10.24% mu mezi atandatu ya mbere muri uyu mwaka.
Biteganyijwe ko izamuka ry’ubukungu ku Isi rizaguma ku gipimo gisanzweho cya 3.2% cyagaragaye muri uyu mwaka, na 3.3% mu mwaka utaha wa 2025 nk’uko BNR ibitangaza.