Basketball: Hatashywe ikibuga gishya i Rubavu

1

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2024, Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball, Mugwiza Désiré ari kumwe na Sarah Chan umutoza mu Muryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe kuri Vision Jeunesse Nouvelle mu Karere ka Rubavu.

Iki kibuga cyubatswe ni icya 31 mu bibuga 100 bigomba kubakwa na Giants of Africa mu bihugu bitandukanye muri Afurika, kikaba icya karindwi mu Rwanda.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré yashimiye Umuryango Giants of Africa ku ruhare wagize ngo iki kibuga cyubakwe, asaba Abanya-Rubavu kuzakibyaza umusaruro.

Ati “Ibi birenze kuba ikibuga gusa kuko Basketball ntabwo ari umukino gusa ahubwo ifasha urubyiruko kugira inzozi zagutse bityo bakazavamo ibihangange.

Yakomeje agira ati “Ndasaba Akarere ka Rubavu gufasha urubyiruko gukina no kwerekana impano zabo ndetse turifuza ko kagira ikipe ya Basketball.”

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yatangaje iki kibuga kizaha amahirwe abakiri bato.

Ati “Iki kibuga kizafasha abana kubona aho bazamurira impano zabo bityo ababifuza bazabone aho babasanga byoroshye. Twavuganye n’akarere ko kagiye gushyiramo imbaraga uyu mukino ukongera kuzamura urwego.”

Sarah Chan uri mu batoza ba Giants of Africa akaba n’ushinzwe gushaka abakinnyi muri Toronto Raptors muri Afurika yasabye ko impano z’i Rubavu zakongera gushyirwamo imbaraga.

Ati “I Rubavu hari impano nyinshi za Basketball hanavuye abandi bakomeye nka Kazingufu Ally ariyo mpamvu twifuje kuhegera. Twifuza ko iki kibuga cyazafasha urubyiruko kugera ku nzozi zabo mu kibuga ndetse no hanze yacyo.”

Abana 50 bitabiriye itahwa ry’iki kibuga basanzwe bakina Basketball muri aka karere, bahawe imiguru ibiri y’inkweto n’imyambaro yo kubafasha mu mikinire yabo.

Masai Ujiri w’imyaka 53 uvuka muri Nigeria, abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA), afasha abana bakiri bato bo muri Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.
Uyu mushinga wa GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo Masai yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Basketball: Hatashywe ikibuga gishya i Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Nyamasheke : Batiri ya telefoni irakekwaho gutwika inzu y’unuryango w’abantu 7

Wed Sep 11 , 2024
Inzu y’umuryango w’abantu 7 wa Rwamuhizi David utuye mu Kagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka hakekwa batiri ya telefoni nk’intandaro yayo.  Ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri, ubwo umugabo yari mu rugo  wenyine umugore n’abana batanu bafitanye badahari, inzu, igikoni n’ubwiherero byose birashya […]

You May Like

Breaking News