Basketball: Ikipe y’Igihugu y’abagore yatangiye neza mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball yatsinze Liban amanota 80-62 mu mukino wa mbere wo mu itsinda D mu majonjora y’ibanze mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore cya 2026 kizabera mu Budage. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, muri BK Arena.  

U Rwanda rwatangiye neza umukino rubifashijwemo na Murekatete Bella na Hampton Keisha batsında amanota meshi.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 24 Kuri 17 Liban. 

Mu gace kabiri, Liban yagarukanye imbaraga  Rebecca Akl atsinda amanota menshi. Iyi kipe yahise ikuramo ikinyuranyo cyose amakipe yombi anganya amanota 31-31.

Mu minota ya nyuma, Ineza Sifa yatsinze amanota atatu menshi u Rwanda rwongera kujya imbere.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 45 kuri 36 ya Liban.

Mu gace ka Gatatu, u Rwanda rwakomeje kongera amanota, Murekatete na Hampton batsinda cyane bityo ikinyuranyo kigera mu manota 15 (54-39).

Destiney Philoxy yunze mu rya bagenzi be, aka gace karangira u Rwanda rwongereye ikinyuranyo n’amanota 65-48.

Mu gace ka nyuma , u Rwanda wabonaga rufite umukino ndetse n’icyizere rwakomeje gukina neza. 

Liban yari yasubiye inyuma cyane ko kizigenza wayo Rebecca yagize amakosa ane kare bityo agakina yigengesera.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Liban amanota 80-62 rubona itsinzi ya mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. 

Muri uyu mukino Murekatete Bella ni we watsinze amanota menshi mu mukino (24) akurikirwa na Rebbeca Aki wa Liban watsinze amanota 14. 

Indi mikino yabaye ku munsi wa mbere mu itsinda C, Senegal yatsinze Hongrie amanota 63-61 mu gihe Brésil yatsinze Philippine amanota 77-74.

Mu itsinda D ririmo u Rwanda Great Britain yatsinzwe Argentine amanota 53-47.

Ikipe y’igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 ikina Argentina mu mukino wa kabiri mu Itsinda D saa mbiri z’umugoroba.

Iri rushanwa rizakomeza kuri uyu wa Kabiri hakina itsinda rya Gatatu, aho Philippine ikina  na Hongrie saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu gihe saa Mbiri, Sénégal ihura na Brésil.

Igikombe cy’Isi giheruka mu 2022 cyabereye i Sydney muri Australia cyegukanywe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatsinze u Bushinwa ku mukino wa nyuma.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Bugesera: Hatangiye kubakwa imihanda izatwara asaga Miliyari Ebyiri

Tue Aug 20 , 2024
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024 mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hatangiye ibikorwa byo kubaka imihanda mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere ry’abaturiye iyo mihanda ndetse n’abayikoresha. Imihanda ifite uburebure bw’ibilometero 2 na metero 100 izubakwa mu mezi Umunani itwaye […]

You May Like

Breaking News