Ikipe y’Igihugu y’abagore muri Basketball yerekeje muri Mali kwitegura imikino y’amajonjora y’ibanze y’Igikombe cy’Isi aho izakina imikino ibiri ya gishuti n’Ikipe y’Igihugu ya Mali y’abagore.
Mu rukerera rwo Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 ni bwo Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bahagurutse i Kigali berekeza i Bamako muri Mali.
Umukino wa mbere wa gishuti uzaba tariki 9 Kanama mu gihe umukino wa kabiri uteganyijwe tariki 11 Kanama 2024.
Iyi kipe imaze iminsi itangiye imyitozo yitegura imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024 muri BK Arena.
Iyi kipe kandi iheruka gukina umukino wa gishuti yatsinzemo iya Kepler WBBC amanota 80-44.
Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzakira itsinda rya gatatu n’irya kane, aho ruri kumwe na Great Britain, Argentine ndetse na Lebanon
Umukino wa mbere uteganyijwe tariki 19 Kanama 2024, u Rwanda ruzakina na Lebanon, uwa kabiri na Argentine, mu gihe ruzasoza rwisobanura na Great Britain ku wa 22 Kanama 2024.
Abakinnyi 12 berekeje muri Mali
Assouma Uwizeye, Bella Murekatete, Chantal Kiyobe, Charlotte Umugwaneza, Destiney Philoxy, Hope Butera, Joyeuse Sifa Ineza, Nicole Urwibutso, Odille Tetero, Rosine Micomyiza, Sabine Mugeni na Sandra Kantore.