U Rwanda rwasezerewe mu majonjora y’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Baskteball mu Bagore nyuma yo gutsindwa na Senegal muri 1/2 amanota 68-65.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 muri BK Arena, witabirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Wari umukino ukomeye cyane kuko amakipe yombi yishakagamo isanga Hongrie ku mukino wa nyuma, yo yari yasezereye Grande-Britagne iyitsinze amanota 82 kuri 59.
U Rwanda rwatangiye neza umukino rutsinda amanota menshi rubifashijwemo na Ineza Sifa na Keisha Hampton
Bidatinze agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 23 kuri 15 ya Sénégal.
Mu gace kabiri mu minota ya itanu ya mbere, u Rwanda rwakomerejeho ruzamura ikinyuranyo kigera mu manota 10. Ubwo kaganaga ku musozo, Sénégal yiminjiriyemo agafu itangira kugabanya ikinyuranyo ku manota yatsindwaga na Ndioma Kane.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 38 kuri 31 ya Sénégal.
Mu gace ka Gatatu, Senegal yagarukanye imbaraga nyinshi mu minota itatu gusa ikinyuranyo cyavuyemo amakipe anganya amanota (40-40).
Ni mu gihe, u Rwanda rwatakazaga imipira myinshi cyane ba Destiney Philoxy yasubijwe mu kibuga kandi bigaragara ko atameze neza kuko yacumbagiraga, mu gihe Keisha we yavunitse ntiyagisubiramo.
Aka gace karangiye Sénégal yigaranzuye u Rwanda igasoza iyoboye n’amanota 56-50
Mu gace ka nyuma , Senegal yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Yacine Diop wari wagoye cyane u Rwanda kubera amanota menshi yatsindaga.
Mu minota ibiri ya nyuma, umukino wegeranye cyane kubera ko Sénégal yirangayeho Cierra Dillard yahushije lancer franc eshanu zikurikiranya.
Umukino warangiye Sénégal itsinze u Rwanda amanota 68 kuri 65 isanga Hongrie ku mukino wa nyuma nayo yasezereye Grande-Bretagne ku manota 82-59.
Ineza Sifa ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (21), mu gihe ku ruhande rwa Sénégal, Yacine Diop yatsinze 15.
Uyu mukino wa nyuma urahuza Senegal na Hungary kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, saa kumi n’ebyiri muri BK Arena.
Ikipe itsinda ni yo ibona itike yo kuzitabira ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Budage mu 2026.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.