Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mukino wa Basketball yatsinzwe na Great Britain amanota 75-61 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, amakipe abona itike 1/2 cy’iyi mikino.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024 muri BK Arena bitabirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
U Rwanda rwatangiye umukino neza, Uwizeye Assouma na Murekatete Bella batsinda amanota menshi.
Ntibyarambye kuko Maya Price na Holly Winterburn na bo bafashije Great Britain gutsinda amanota menshi.
Agace ka mbere karangiye Great Britain iyoboye umukino n’amanota 16 ku 10 y’u Rwanda.
Mu gace ka kabiri, iyi kipe yakomeje kongera ikinyuranyo kigera mu manota 16 mu minota itanu ya mbere y’aka gace. Maya na Winterburn bakomeje kugora u Rwanda kuko gutsinda byabakundiraga cyane.
Igice cya Mbere cyarangiye Great Britain yatsinze u Rwanda amanota 45-23.
Mu gace ka Gatatu, u Rwanda rwakomeje kugorwa cyane ko abo rusanzwe rugenderaho nka Destiney Philoxy na Ineza Sifa byari byabangiye.
Ku rundi ruhande, Savannah Wilkinson yakoreye mu ngata bagenzi be atsinda amanota menshi ari na ko ikinyuranyo kiyongera.
Agace ka gatatu karangiye Great Britain yatsinze amanota 67 kuri 39 y’u Rwanda.
Mu gace ka nyuma, Abongereza bakomeje gukina neza ari na ko bongera amanota.
Mu minota itanu ya nyuma y’umukino u Rwanda rwagurutse mu mukino abakinnyi nka Uwizeye, Sifa, Bella Murekatete na Tetero Odile batangira kugabanya ikinyuranyo kigera mu manota 14.
Umukino warangiye Great Britain itsinze u Rwanda amanota 75-61 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D.
Amakipe yombi yahise abona itike yo gukina 1/2 cy’amajonjora y’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Murekatete Bella ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (17), anakora rebound icyenda.
Mu mikino ya 1/2 izakinwa ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024, u Rwanda rwa kabiri ruzakina na Senegal yabaye iya mbere mu itsinda C, mu gihe Great Britain yabaye iya mbere mu itsinda D izahura na Hongrie yabaye iya kabiri mu itsinda C.