Batatu bo muri Bayern Munich Academy Rwanda bajyanywe mu igeragezwa

Abana batatu mu bigira umupira w’amaguru muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda batoranyijwe mu bazahabwa amahirwe yo kujya gukomereza amasomo mu Budage ndetse no gukora igerageza ryatuma bagumayo.

Mu ijroro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2024, ni bwo Irumva Nerson, David Okoce na Ndayishimiye Barthazar bahagurutse mu Rwanda berekeza i Munich.

Mbere yo kugenda babanje guhabwa impanuro n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ribasaba kwitwara neza kuko bahagarariye igihugu.

Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Habimana Hamdan, yavuze ko kugenda kwabo bifite icyo bivuze ku mupira w’u Rwanda kandi ari amahirwe badakwiye gupfusha ubusa.

Yagize ati “Urugendo rwiza n’amahirwe no kuzahirwa n’impano mufite ni byo tubifurije kandi muzagire uburere. Iri irerero ryatangiye gutanga umusaruro kuko ryatangiye no gutanga abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu y’abakiri bato.”

Bernhard Hirmer uyobora ibijyanye n’Imitoreze mu Ishuri rya Ruhago rya Bayern Munich mu Rwanda, yagaragaje ko abana b’u Rwanda bafite impano kandi ari yo mpamvu batoranyijwe.

Ati “Iyi gahunda yateguwe na Bayern Munich si benshi bayibonamo amahirwe, kuba aba bagiye ntabwo bivuze ko ari bo beza ni uko ari bo yasekeye. Bagomba kugenda bagakorana imbaraga kuko bahura n’abandi baturutse mu bindi bihugu gusa amakuru aturukayo atubwira ko mu Rwanda hari impano.”

“Uko aba bazitwara bizatuma batwongerera umubare w’abo bagomba kugerageza kandi nibanitwara neza bashobora kugumayo kuko haba hari abantu benshi bari gushakira amakipe abakinnyi.”

Si ubwa mbere Ndayishimiye agiye mu Budage kuko yabanje kujyayo mu igeragezwa ariko akagaruka mu Rwanda ariko yahawe andi mahirwe kuko hari impano bamubonyemo.

Aba bana bose bavuze ko bagiye gutanga byose bafite kandi bakagaragaza ko mu Rwanda hari impano mu mupira w’amaguru zikwiriye kwitabwaho.

Iri geragezwa rizamara amezi atanu ndetse abazitwara neza bakaba bazagumayo bakaba banashakirwa amakipe cyangwa andi marerero ari ku rwego rwo hejuru.

Academy ya Beyern Munich isanzwe itoranya abana bagaragaza impano kurusha abandi muri ruhago, ikaba amahirwe yo kuyikarishya bigendanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye na FC Bayern Munich yo mu Cyiciro cya Mbere mu Budage.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abaganga b'abagore 52% bashobora guhura n'ibikorwa by'ihohoterwa bikorwa n'abarwayi b'igitsina gabo

Sun Sep 15 , 2024
Ubushakashatsi buheruka kugaragaza ko nibura 52% by’abaganga b’abagore bashobora guhura n’ikibazo cyo kuba abarwayi b’abagabo bashobora kugaragaza imyitwarire iganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa kubafata ku ngufu mu gihe babavura. Ni ubushakashatsi bwakozwe na University of London bwakorewe ku bantu bakora kwa muganga 20.000. Bwagaragaje ko nibura 52% by’abagore […]

You May Like

Breaking News