Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda, Musa Ssali uzwi nka Bebe Cool yashyize umucyo ku cyamuteye guhagarika kuririmba mu bitaramo avuga ko yasanze ari umutwaro kuri we.
Uyu muhanzi amaze igihe gito atangaje ko ahagaritse kuririmba mu bitaramo bitandukanye, ibintu bitashimishije abakunzi b’ibihangano bye ndetse n’ab’imyidagaduro muri icyo gihugu ari nacyo cyamuteye kubivugaho.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bya Uganda, Bebe Cool tariki 11 Ukwakira 2024, yavuze ko ntaho uwo mwanzuro yafashe uhuriye no kuba yaratatse Bobi Wine mu biganiro yagiye akora ko ahubwo afite impamvu zabimuteye.
Yagize ati: “Impamvu ya mbere yatumye mpagarika kuririmba mu bitaramo, ni amafaranga, kuko hari igihe wasangaga bampa make, kugeza ubu sinakorera amafaranga ari munsi ya miliyoni 10 z’amashilingi, kuko nanjye ibyo mba nsabwa kwishyura ni byinshi.”
Uyu muhanzi avuga ko kuririmba mu bitaramo hari igihe bishyira umuntu mu mwanya wo kubura ibyishimo, cyane cyane nyuma y’igitaramo.
Ati: “Nshobora guhabwa amafaranga yo kuririmba mu gitaramo ariko nyuma hagahita hakurikiraho agahinda gakomeye, kubera ko ubuzima nkenera kubaho nyuma y’igitaramo n’ibyo ngomba kwishyura usanga bitandukanye, ngomba kwishyura byinshi, amafaranga mfite make, igikurikiraho ni uko kuririmba mu bitaramo ntangira kubona ari nk’umutwaro kuri njye.”
Bebe Cool ngo yabonaga akwiye guhagarika kuririmba mu bitaramo kugira ngo abone umwanya wo kwita ku zindi ntego ze, ibyo afata nk’impamvu ya gatatu mu zikomeye zamuteye gufata uwo mwanzuro, kuko yasanze abahanzi bakorera amafaranga yakwitwa nk’ay’abana, adafite icyo yageza ku muntu, ahubwo agahitamo kureba uko yatangira gukora ku zindi ntego zagutse zirimo n’ubucuruzi.
Umwanzuro wo guhagarika kuririmba mu bitaramo uyu muhanzi yawufashe nyuma y’intambara y’amagambo yari yabanje hagati ye na Bobi Wine wari wagiye ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta ya Uganda, ibyo Bebe Cool yanenze cyane, akanatangaza ko azamurwanya, ari na byo byatumye abenshi bakeka ko ari byo byamuteye gufata uwo mwanzuro.