Bebe Cool yanenze umubyeyi wa Mowzey Radio.

Umuhanzi Bebe Cool yanenze umubyeyi wa Mowzey Radio wagiye ku mbuga nkoranyambaga agasaba abantu ubufasha bw’amafaranga yo kugura ubutaka bwegeranye n’imva y’umuhungu we, Bebe Cool avuga ko ibintu yakoze bidakwiye.

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umubyeyi wa Mowzey Radio, asaba abantu ko bamufasha akabona amafaranga angana na miliyoni 350 y’amashilingi yo kugura ubutaka bwegeranye n’imva y’umuhungu we, kuko mu gihe gito bashobora kuba nta burenganzira bafite bwo kuhagera kuko ba nyirabwo bafite gahunda yo kuzitira ubutaka bwabo.

Radio yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa hafi y’iwabo gusa mama we avuga ko hagati y’imva n’aho atuye batandukanwa n’ubutaka bw’undi muntu, bivuze ko azengurutswe n’ubutaka bw’abandi kandi barifuza kuhazitira ku buryo imva nayo yaheramo hagati, kuyisura bikaba bitagikunze.

Uyu mubyeyi avuga ko yagerageje kuvugana na nyir’ubutaka ariko amubwira ko nta kundi byagenda, icyakora amubwira ko abaye afite miliyoni 350 y’amashilingi yahamuha.

Gusa nubwo bimeze uko, ibi ni ibintu bitavuzweho rumwe n’abantu, bavuga ko ibi ari kubivuga nk’amayeri yize kugira ngo azabashe guhabwa ku mafaranga yavuye mu gitaramo Weasel Manizo yaraye akoze cyo kwibuka ibihe byaranze itsinda rya Goodlyfe yabanagamo na Mowzey Radio.

Bebe Cool na we ntiyatanzwe kubitangaho igitekerezo avuga ko uyu mubyeyi yakoze amakosa yo kuza gusabiriza ku mbuga nkoranyambaga, byongeye akabivuga mu gihe kibi harimo gutegurwa igitaramo kuko byafatwa nabi. Yaboneyeho no kumugira inama ko mbere y’uko aza ku mbuga nkoranyambaga yajya abanza akaganiriza abandi bantu ikibazo afite mu rwego rwo kwirinda kuba yayobywa cyangwa se guhabwa urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rutsiro: Umucanga watezaga umwiryane mu Bayobozi ubu wahinduye ubuzima bwa benshi

Sun Aug 4 , 2024
Abaturage basaga 400 bakorera akazi kabo ka buri munsi ko kwinura umucanga mu mugezi wa Koko no kuwupakira mu byombo, bavuga ko ubuzima bwagarutse nyuma y’igihe kinini baranambye biturutse ku mwiryane w’ubuyobozi. Aba baturage nubwo byitwa ko bakora akazi gaciriritse, buri umwe wese waganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki […]

You May Like

Breaking News