Ben Affleck aravugwa mu rukundo n’inkumi nshya yasimbuje Jennifer Lopez.

3

Nyuma y’aho Jennifer Lopez bari bararushinze mu 2022 yatse gatanya, Ben Affleck aravugwa mu rukundo na Kick Kennedy; usanzwe ari umwuzukuru wa Robert Francis Kennedy, wari umuvandimwe wa John Fitzgerald Kennedy wabaye Perezida wa Amerika wa 35.

Pagesix yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko Ben Affleck yagaragaye yasohokanye na Kick Kennedy muri Beverly Hills n’ahandi hatandukanye; ibintu byatumye batangira gukekwa amababa. Ibi bije nyuma y’uko Jennifer Lopez yatse gatanya ashaka ko we n’uyu mugabo buri wese aca inzira ye.

Ntabwo biramenyakana niba koko Ben na Kick bakundana gusa biravugwa ko bafitanye umubano wihariye, ndetse bamaze iminsi bagaragara bahuje urugwiro.

Kick Kennedy asanzwe ari umukobwa wa Robert F. Kennedy Jr uri mu banyapolitiki bakomeye muri Amerika, ndetse akaba avuka mu muryango w’aba-Kennedys ukomeye muri iki gihugu.

Kick niwe mukobwa mukuru wa Kennedy Jr. cyane ko akurikirana na Robert “Bobby” Kennedy III wavutse mu 1984, mu gihe uyu mukobwa we usanzwe yitwa Kathleen Alexandra “Kick” Kennedy yavutse mu 1988. We n’uyu muhungu mukuru bose bavutse kuri Emily Ruth Black wabaye umugore wa mbere wa Robert F. Kennedy Jr.

Aba bakurikirwa na Conor Kennedy, Kyra Kennedy, William “Finn” Kennedy na Aidan Kennedy bavutse ku ku mugore wa kabiri wa se wa Kick Kennedy witwa Mary Kathleen Richardson.

Ben Affleck avuzwe mu rukundo na Kick Kennedy nyuma y’aho ibye na Jennifer Lopez byamaze kurangira burundu kuko uyu muhanzikazi, mu minsi yashize yatse gatanya, asaba uwari umugabo we ko buri wese yabaho mu buzima bwe.

TMZ yatangaje ko Jennifer Lopez yasinye gatanya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles. Uyu mugore yahisemo kuyisinya nta munyamategeko bari kumwe. Ibintu bigaragaza ko ariwe ubwe wihitiyemo gutandukana n’umugabo we.

Igaragaraza ko batandukanye ku wa 26 Mata uyu mwaka ariko bagakomeza kubigira ibanga no gushaka abajyana mu by’urushako ariko bikaza kwanga burundu kugeza aho bahisemo gutandukana. Ni mu gihe bari barushinze ku wa 16 Nyakanga 2022.

Kick niwe mukobwa mukuru wa Robert F. Kennedy Jr

Ben Affleck avuzwe mu rukundo nyuma y’iminsi mike bigaragajwe ko we na Jennifer Lopez bashaka gutandukana byeruye

Kick Kennedy uvugwa mu rukundo na Ben Affleck asanzwe ari umukinnyi wa filime

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

3 thoughts on “Ben Affleck aravugwa mu rukundo n’inkumi nshya yasimbuje Jennifer Lopez.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Imbamutima z’ababyeyi  b’umwana watsinze kurusha abandi mu bizamini bya Leta

Wed Aug 28 , 2024
Ababyeyi ba Terimbere Ineza Alia Stevine, batuye mu Karere ka Muhanga, bagaragaje umunezero wo kubona umwana wabo aza imbere y’abandi banyeshuri bose mu Rwanda, ku bizamini bya Leta.  Bavuga ko kuba umwana wabo yarakoze neza ibizamini bya Leta bisoza  icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ubu akaba yabaye uwa mbere ku rwego […]

You May Like

Breaking News