Umuhanzi wo muri Kenya Bien-Aimé uri i Kigali, yavuze uko yiyumva iyo ari mu Rwanda, ahishura n’inzozi yahoze arota zo gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda, ari nako yavuze imyato Bruce Melodie
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, nibwo umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sout Sol yasesekaye i Kigali.
Ku kibuga cy’indege i Kanombe yaje kwakirwa n’umuhanzi Bruce Melodie ari nawe umuzanye kugira ngo bafate amashusho y’indirimbo bahuriyemo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko we na Bruce Melodie badafite indirimbo imwe, ahubwo ko ari nyinshi, avuga ko iyo bagiye gusohora ari nziza nawe afite amashyushyu yo kuyumvisha Abanyarwanda n’Abanya-Kenya.
Yavuze ko yahoze arota gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda kuva kera, gusa ngo ntabwo byakundaga bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo n’itsinda yahozemo rya Souti Sol.
Yashimangiye ko yishimiye gukorana na Bruce Melodie kuko ari umuhanzi Mpuzamahanga ufite n’impano, amushimira ko yemeye ko bakorana.
Abajijwe uko yiyumva iyo ari mu Rwanda, yavuze ko akunda u Rwanda cyane, kandi ko aba yumva ari mu rugo ha Kabiri.