Mu gihe uganira n’umuntu akakubeshya ushobora kubimenya iyo witegereje ibimenyetso akoresha bimwe mu bice by’umubiri we, nkuko byemejwe n’inzobere mu by’ubumenyamuntu.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yaguteguriye urasobanukirwa bimwe mu bimenyetso umuntu akoresha ibice by’umubiri we mu gihe arimo kubeshya.
Kwitegereza ibiganza n’amaboko bye
Kimwe mu bintu umuntu ubeshya yibandaho ni ugukora ibimenyetso kandi akoresha amaboko yombi nkuko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Michigan bwo mu 2015 bwerekanye ko abantu babeshya bakunda gukora ibimenyetso n’amaboko yombi kurusha abavuga ukuri.
Amakuru yatanzwe n’abantu babazwa n’Urwego rw’iperereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FBI), agaragaza ko nibura 40% y’Abantu bakoresha amaboko yombi mu ibazwa byagaragaye ko baba ari ababeshyi, ariko 25% gusa by’abantu bakoresha amaboko mu ibazwa baba bavuga ukuri.
Gucunga amaso ye
Umuntu ubeshya akunda kudahisha uburanga bwe ariko wamwitegereza mu maso akagerageza kuyaguhisha, ubushakashatsi Geiselman yafatanyijemo na kaminuza ya Michigan bwerekanye ko abantu babeshya bakunze kwitegereza kurusha abavuga ukuri, aho 70% y’amashusho y’abakozweho iperereza muri FBI bikaza kugaragara ko ari abanyabinyoma bakaba babikora bagamije gusibanganya ibimenyetso.
Kureba umutwe, ibirenge n’igihimba bye
Akenshi iyo abantu bafite ubwoba, imibiri yabo yitwara mu buryo butandukanye, uburiganya bushobora gutahurwa n’ibikorwa nko gutitira umubiri wose, kunyeganyeza umutwe, cyangwa guhindagura ibirenge.
Ubushakashatsi bwa kaminuza ya Califonia, Los Angeles (UCLA) bwerekanye ko abantu babeshya bashobora kurigata iminwa ibyo bakabikora mu gihe mu ntekerezo zabo barimo gukomeza gushakisha ibinyoma bakurikizaho.
Kugenzura neza ijwi rye
Ushobora kumenya niba umuntu akubeshya uhereye ku ijwi rye, inshuro nyinshi iyo umunyabinyoma ari kwisobanura ijwi rye rikunda kugenda ugasanga asa nk’urigorora buri kanya kandi mu buzima busanzwe agira ijwi rigororotse.
Nubwo bimeze bityo ariko itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza za London n’iya Dukebu, bwagaragaje ko kubeshya kenshi bigira ingaruka ku bwonko bw’umubeshyi, harimo ko ubikora ashobora kugera aho, akajya abikora ngo abikuremo amaronko, iyo bimenyekanye ahinduka utizerwa bikamutera kwiheba no kwigunga ari nabyo bishobora kumutera ihungabana.