Isi y’amafaranga y’ikoranabuhanga ikomeje gukataza, aho Bitcoin, Ethereum, na Pi Coin biri mu byitabwaho cyane n’abashoramari. Buri imwe muri izi izana inyungu n’amahirwe yihariye ku ishoramari, ariko se ni iyihe izaba ishoramari ryiza ry’ejo hazaza? Ese izina rya Bitcoin riri ku mwanya wa “zahabu y’ikoranabuhanga” rizahora ari irya mbere, cyangwa se Ethereum ifite amasezerano y’ikoranabuhanga azahindura uburyo ibintu bikorwa? Cyangwa Pi Coin izagera ku ntsinzi bitewe n’uburyo bworoshye bwo kuyikoresha?
Bitcoin: Zahabu y’ikoranabuhanga ihamye
Nka sekuru w’amafaranga y’ikoranabuhanga, Bitcoin yamaze kwemezwa nk’ububiko bw’agaciro bwizewe. Ifite umubare ntarengwa wa miliyoni 21 gusa z’ifaranga zizakomeza kubaho, Bitcoin ikunze kugereranywa na zahabu kubera ubuke bwayo. Ibi byatumye iba amahitamo akurura abashoramari bifuza umutekano n’izamuka rihoraho ry’agaciro k’ayo mafaranga. Byongeye kandi, Bitcoin imaze kwemerwa na za banki mpuzamahanga, ndetse hari ibihugu byayigize ifaranga ryemewe mu gihugu byabo.
Ariko, ubwo budahangarwa n’umutekano bifite ingaruka. Agaciro ka Bitcoin ntikabura kuba gashobora guhindagurika cyane mu gihe gito. N’ubwo bimeze bityo, kuri benshi, Bitcoin bayifashe nk’igihangange n’ikimenyetso cy’imbaraga n’icyizere mu isi y’amafaranga y’ikoranabuhanga.
Ethereum: Umuhanga mu ikoranabuhanga rya Blockchain
Niba Bitcoin ari zahabu y’ikoranabuhanga, Ethereum ishobora kugereranywa na “essence y’ikoranabuhanga.” Ethereum ikora birenze gukora gusa imirimo y’ubucuruzi—ifite ikoranabuhanga ryitwa smart contract, ryemerera gukora porogaramu zigenga (dApps) zikora nta bacuruzi b’inyuma barimo. Ibi bifungura amahirwe menshi mu nganda zirimo ubucuruzi, imikino, ndetse n’amasoko yo k’ubutaka.
Ethereum kandi irimo kuvugururwa binyuze mu mushinga uzwi nka Ethereum 2.0, uzazamura ubushobozi bwayo ndetse ugabanye ingaruka ku bidukikije. Kubashoramari bazi neza akamaro k’ikoranabuhanga, Ethereum itanga amahirwe arenze kuba ububiko bw’agaciro gusa—ni amafaranga y’ikoranabuhanga azagenderwaho n’ubukungu bw’ikoranabuhanga ry’ejo hazaza.
Pi Coin: Impinduramatwara mu gukoresha amafaranga y’ikoranabuhanga ku buryo bworoshye
Mu gihe Bitcoin na Ethereum byamaze kumenyekana, Pi Coin irimo kugaragara nk’indi nzira nshya izanye uburyo butandukanye bwo gukoresha amafaranga y’ikoranabuhanga. Pi Coin yagenewe gucukurwa n’umuntu wese ukoresha telephone zigezweho (smartphone) gusa, bikavanaho gukenera ibikoresho bihenze cyangwa uburyo burya ingufu cyane nk’ubwo Bitcoin na Ethereum zacukurirwagamo.
Pi Coin ifite intego yo kuba ifaranga rikoreshwa n’abantu benshi, rigatuma buri wese ashobora kwinjira mu bukungu bwa bugezweho (digital). N’ubwo ikiri mu ntangiriro, umuryango wa Pi Network urimo gukura vuba cyane, kandi itegerejwe cyane ku isoko kuko hari gutegurwa itangizwa ryayo (open mainnet) mumpera za 2024.
Guhitamo hagati ya Bitcoin, Ethereum, na Pi Coin biterwa n’intego zawe z’ishoramari n’ubushake bwawe bwo guhangana n’ingaruka. Bitcoin itanga umutekano n’icyizere, Ethereum izana guhanga udushya no kwiyubaka kw’amasoko y’ikoranabuhanga kandi nanone ubu ubudafite agatubutse ntiwayigondera dore ko ibiciro byayo byamaze gutumbagira kandi akaba atakiboneka muburyo bwa mining, mu gihe Pi Coin ifite icyizere cyo kuba ifaranga rikoreshwa cyane ku kandi ryoroheye buri wese kandi riri gutera imbere cyane kuvuduko uri hejuru aho guhera 2019 kuza ubu 2024 rimaze kugera mubihugu 200 ndetse n’abarikoresha basaga miliyoni 60.