BK Group yungutse asaga miliyali 47.8 Frw mu mezi atandatu yambere ya 2024

3

BK Group iratangaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yazamuye urwunguko ho Miliyali 47.8 Frw, urwo rwunguko rukaba rwariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize mu bikorwa byose bya BK Group.

Ni imibare yatangajwe ku wa 30 Kanama 2024, aho BK Group mu bigo byayo, yagaragaje ko urwunguko rwayo rwiyongereyeho miliyali 47,8 Frw bivuze ko rwazamutseho 29,5% ugereranyije n’umwaka ushize.

Muri iyi raporo BK Group yagaragaje ko umutungo rusange w’ikigo wazamutseho 10.1% mu mezi atandatu ya 2024 kugeza tariki 30 Kamena 2024, ugera kuri miliyali 2,333.2 Frw, mu gihe umutungo w’abanyamigabane wazamutseho 13% ugera kuri miliyari 414.2 Frw.

Mu bindi byatumye BK Group igera ku nyungu izamutse kuri urwo rwego, harimo amafaranga abakiliya bizigama yiyongereyeho 6% bingana na miliyali 1,463.7 Frw.

Mu gutanga inguzanyo zisanzwe n’inguzanyo ku mishahara, byatumye yunguka miliyali imwe na miliyoni zisaga 410 Frw, bingana na 14%, mu gihe mu bindi bikorwa byayo by’ishoramari byayungukiye asaga miliyali 414 Frw bingana na 13%.

Umuyobozi mukuru wa BK Group Dr. Uziel Ndagijimana avuga ko kugera kuri urwo rwunguko, byatewe n’imiyoborere myiza y’icyo kigo, n’uburyo ubukungu buhagaze neza mu Rwanda

U Rwanda ni Igihugu gihagaze neza mu bukungu kandi bigaragara ko buzamuka mu nkingi zitandukanye, kuva icyorezo cya Covid-19 gicogoye, nk’uko imibare igaragaza ko u Rwanda rwazamutseho 9,7% by’ubukungu bwarwo, rukaba ruteganya kugera nibura ku 10% mu mwaka wa 2027, mu gihe ifaranga ry’u Rwanda rigomba gukomeza ukwihagararaho ridatakaza agaciro.

Banki ya Kigali BK nka kimwe mu bigo bizana inyungu itubutse muri BK Group, Umuyobozi mukuru wayo, Dr. Diane Karusisi, avuga ko bishimira inyungu babonye mu mezi atandatu ashize, binyuze mu gutanga inguzanyo ku bigo by’abashoramari n’abakiriya bose ba BK.

Agira ati, “Duhagaze neza mu murongo ugereranyije n’uko twari twiyemeje uyu mwaka, kimwe mu byatumye dukomeza guhagarara neza ni ukwishyura no kwinjiriza ikigo aho nibura twazamutseho 8% mu kigereranyo cya buri mwaka”.

Ashingiye ku nyungu yabonetse no kugabanya ibihombo, Dr. Karusisi avuga ko ishami rya BK Group abereye Umuyobozi mukuru, nyuma yo kwishyura imisoro ryageze ku rwunguko rwa miliyali 46 Frw, bingana na 22.8% .

N’ubwo kwishyura inguzanyo zatanzwe ari kimwe mu byakomye mu nkokora Banki ya Kigali, Dr. Karusisi avuga ko bafite icyizere cyo gukomeza kuzigaruza no gukomeza gutanga serivisi nziza, ku kigeraranyo cya 29,7% ugereranyije n’uko bisanzwe bigenda buri mwaka aho biyemeza 25%.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

3 thoughts on “BK Group yungutse asaga miliyali 47.8 Frw mu mezi atandatu yambere ya 2024

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Djihad yavuze ku mashusho y’urukozasoni amugaragaza arimo yikinisha

Sat Aug 31 , 2024
Djihad wamamaye ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye , yavuze ko amashusho yashyizwe hanze ari kwikinishiriza mu buriri ari aye asaba ko uwayashyize hanze nawe bari kumwe yakwigaragaza. Ibi bintu bya Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad bije nyuma y’aho abakoresha cyane urubuga rwa X baboneye aya mashusho y’urukozasoni bagatangira kuyahererekanya. Uyu Jihand […]

You May Like

Breaking News