Jake Paul yatsinze Mike Tyson mu mukino w’iteramakofe w’amateka nyuma yaho akanama nkemurampaka kemeje ko ari we wegukanye ’round’ umunani bakinnye.
Uyu mukino w’ishiraniro wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024, mu Mujyi wa Texas muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Akanama nkemurampaka kemeje ko Paul yagize amanota 80-72, 79-73 na 79-73; bose bahuriza ku kuba ari we watsinze.
Ni umukino wo kurwana wari washyizweho umwihariko, aho uzaba ugizwe n’uduce umunani, kamwe gafite iminota ibiri, abakinnyi bombi barwanishaga ’gants’ za “14oz” aho kuba iza “10oz” zimenyerewe ku bafite ibiro byinshi.
Aba bagabo bombi bagombaga gukina umukino w’iteramakofe muri Nyakanga ariko umukino wabo uza kwimurwa nyuma y’uko Tyson yagize ibibazo by’ubuzima mbere yaho.
Tyson yatangiranye umukino imbaraga kuko mu gace ka mbere, yateye mugenzi we ibipfunsi icyenda undi agatera umunani. Abakurikiranaga umukino bavugaga ko uko yawutangiye bimeze kimwe n’uko yakinaga kera akiri muto, afite imbaraga nyinshi mu minota ya mbere.
Guhera ku gace ka Gatatu, imbaraga zatangiye kugabanuka, akubitwa ibipfunsi byinshi arushwa. Abari bakurikiye umukino batangiye kwinubira uburyo uteye, bavuga ko ari umwe mu mikino ibishye barebye kuko uhanganishije impande ebyiri zitari ku rwego rumwe.
Tyson wakinnye imikino 50 agatsindwa irindwi mu mateka, yabaye umukinnyi muto mu cyiciro cyitwa ’heavyweight’, ni ukuvuga abantu bafite nibura ibiro 90 kuzamura. Icyo gihe yari afite imyaka 20 mu 1986.
Mu myaka yakurikiyeho yegukanye ibihembo byose bikomeye mu iteramakofe, bituma aba ikirangirire atyo.
Paul we amaze gukina imikino 11, atsindwa umwe. Yatangiye gukina mu 2020, atsinda imikino Itandatu yikurikiranya. Umukino umwe yatsinzwe ni uwo yahanganyemo na Tommy Fury.