Umuhanzi Nyarwanda Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, agiye guhurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Ruger, Innoss’B n’abandi mu iserukiramuco rigiye kubera mu gihugu cya Sweden.
Ni iserukiramuco yatumiwemo mu gihugu cya Sweden riteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Nyakanga 2024.
Iri serukiramuco ryiswe ‘One Love Africa Music Festival’ rikaba rizabera ahazwi nka Roda Sten Gothenburg.
Bruce Melodie akaba azahuriramo n’abandi bahanzi barimo Ruger, Innoss’B, Fik Fameica,, Allone, Bello, Jzyno, Zblack Braah, Swadu, Miss Jobezz ndetse n’aba-Dj batandukanye.
Mu butumwa Melodie yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yishimiye guhurira ku rubyiniro n’aba bahanzi, kandi ko atari we uzarota igihe kigeze bagataramana.
Biteganyijwe ko nyuma y’iri serukiramuco Bruce Melodie azagaruka mu Rwanda agakomeza ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi.