Umuhanzi Bruce Melodie yashimiye mugenzi we The Ben nyuma y’uko ashyize hanze amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze yaryohewe n’indirimbo ye ‘Sowe’ aheruka gushyira hanze, akagaragaza ko ari indirimbo nziza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri washize, nibwo The Ben yatunguranye ashyira hanze amashusho kuri Instagram ye agaragaza ko yanyuzwe n’indirimbo ‘Sowe’ ya Bruce Melodie bivugwa ko ubusanzwe badacana uwaka.
The Ben akaba yarengejeho amagambo agaragaza ko ari indirimbo nziza, aho yagize ati “Indirimbo nziza.”
Ni amashusho yahise anyeganyeza imbuga nkoranyambaga, bashimira The Ben ku bw’umutima mwiza yagize wo gushyigikira mugenzi we yirengagije umwuka mubi uvugwa ku mbuga nkoranyambaga, gusa ku rundi ruhande hari abavuze ko nubwo yabikoze kubera mu rwego rwo gushyigikira mugenzi we, ariko harimo n’akantu ko gushaka gutwika.
Ubwo yari akijya hanze abantu batangiye guhanga amaso ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie bategereje kureba icyo abivugaho.
Ubwo Bruce Melodie yari ari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda yabajijwe uko yakiriye ibyo The Ben yamukoreye, avuga ko ari ibintu yakiriye neza ndetse amusabira n’umugisha.
Yagize ati “Nabyakiriye neza kuba yashyize indirimbo yange mu mashusho ye akabishyira ku mbuga nkoranyambaga. Ni urukundo yagaragaje kandi Imana imuhe umugisha.