Bruce Melodie yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Sowe’ yakozweho mu buryo bw’amashusho na Perliks, umwe mu bagezweho muri Nigeria mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo.
Perliks ni umwe mu basore bakorana na sosiyete yitwa ‘Nouvelle films’ isanzwe ikorana n’ibindi bigo bikomeye mu gufasha abahanzi muri Afurika nka Empire, Mavin Records, EmPower, Marlian Music n’ibindi.
Perliks usanzwe ukorana n’iyi sosiyete ari nayo yari ifite isoko ryo gutunganya indirimbo ya Bruce, ni umwe mu bakoze ku ndirimbo nka Charm ya Rema, City boys ya Burna Boy n’izindi zitandukanye.
Sosiyete yitwa ‘Nouvelle films’ yari ifite isoko ryo gutunganya amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie, yashinzwe n’abarimo Femi Dapson wanagize uruhare mu ikorwa ryayo.
Uretse aba bakoze ku ndirimbo nshya ya Bruce Melodie bafite amazina akomeye, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Saxbarrister umunya-Nigeria ukunze no kwiyita Mighty Man akaba umuhanga mu gucuranga Saxophone.
Uyu muhanzi ni nawe uherutse gucuranga mu ndirimbo ‘Call me every day’ ya Chris Brown na Wizkid n’izindi nyinshi.
Bruce Melodie yasohoye indirimbo nshya yakorewe n’abanya-Nigeria
Perliks yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Rema na Burna Boy