Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, gusa yongera kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu yitwaza umurinzi we ahantu haje Perezida.
Hari hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bagaruka cyane kuri Bruce Melodie, bamushinja kugira ubwiyemezi azana umurinzi we ahantu Perezida ari kandi ariho hantu haba hari umutekano wizewe 100%, cyane ko haba hari abarinzi batandukanye by’umwihariko abashinzwe kurwanya iterabwoba, CTU.
Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira tariki ya 22 Nyakanga 2024, Bruce Melodie aho wamubonaga hose no ku rubyiniro wangaga ari kumwe n’umurinzi we, ibyaje kurikoroza abantu bibaza niba Bruce Melodie yizera umurinzi we cyane kurusha abacungira umutekano Perezida.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Bruce Melodie yavuze ko kuba yarazanye n’umurinzi we bidasonuye ko atari yizeye umutekano waho.
Yavuze ko ubusanzwe abashinzwe kurwanya iterabwoba (CTU), baba bashinzwe gucunga umutekano w’abantu bose muri rusange ndetse no mu bintu bikomeye, ariko ntabwo baba bashinzwe kureba utuntu duto duto turimo no gucungira umutekano umuhanzi mu buryo bw’umwihariko.
Bruce avuga ko nk’icyamamare kandi abantu bose baba bifuza guhura nawe, yagombaga kwitwaza umurinzi we kugira ngo age amufasha kuba hatagira abantu bamwegera ari benshi ndetse akamufasha kumushakira inzira mu gihe abantu babaye benshi, ariko nta yindi mpamvu idasanzwe yatumye abikora.