Umuhanzi Bruce Melodie na Bwiza bakomeje kugaragaza umusanzu wabo ukomeye mu bikorwa byo kwamamaza abakandida, bavuze zimwe mu mpamvu zatumye bifashisha impano zabo bafite zo kuririmba mu bikorwa byo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame babinyujije mu buhanzi.
Ibyumweru bimaze kuba bibiri hatangiye ibikorwa by’abakandida b’amashyaka ya politike atandukanye biyamamariza mu bice bitandukanye by’igihugu, bagenda babwira imigabo n’imigambi abaturage kugira ngo bazabashe guhitamo neza umukandida uzabahagararira ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite bazabahagararira mu Nteko Nshingamategeko.
Iyo urebye usanga amatora y’uyu mwaka yarajemo umwihariko wo kugaragaramo uruhare runini rw’urubyiruko yaba abitegura gutora bwa mbere ndetse n’abatarageza igihe ariko bose ubona ko bafite ubushake ndetse bamaze gusobanukirwa amahitamo meza icyo ari cyo.
Uruganda rw’imyidagaduro narwo ntirwasigaye inyuma kuko uyu mwaka abahanzi ndetse n’ibindi byamamare bikurikiranira hafi imyidagaduro bakomeje gutanga umusanzu wabo ugereranyije n’imyaka yo hambere.
Iyo urebye mu bahanzi usanga uyu mwaka harajemo impunduka z’uko abahanzi bari mu kiragano gishya aribo bakomeje kwigaragaza cyane muri ibi bikorwa byo kwamamaza abakandida ugereranyije no mu myaka yo hambere aho wasanga ibihe nk’ibi byarasaga nk’aho bifite abahanzi byagenewe, abandi bakamera nk’aho atari inshingano zabo.
Nk’uko imibare ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ibigaragaza, uyu mwaka hakiriwe indiririmbo zirenga 150 zahimbiwe umukandida wa FPR-Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame ndetse kugeza n’ubu hari indirimbo zigisohoka.
Bruce Melodie na Bwiza bifashishije indirimbo bahuriyemo bise ‘Ogera’ mu gutanga umusanzu wabo mu kwamamaza umukandida wa FPR, bagaragaza ko ari ibintu byinshi bafite byo kuba barahisemo gushyigikira uyu mukandida mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Bruce Melodie agira ati “Nk’umuhanzi nahawe agaciro mbona ibikorwa remezo binyorohereza akazi kanjye hanyuma mbona n’umutekano wo gukora ibyo ngomba gukora nisanzuye.”
Bwiza ugiye gutora ku nshuro ya mbere ati “Nk’Umunyarwandakazi ndetse nk’umuhanzi yampaye agaciro, nk’Umunyarwandakazi yampaye amahirwe ndakora, nk’umunyarwanda yampaye agaciro ko kujya njya mu mahanga hose, abantu barambona bakishima cyane kubera ko mfite umuyobozi mwiza nkaba ndi n’umunyarwanda.”
Biteganyijwe ko tariki ya 14 Nyakanga 2024, aribwo Abanyarwanda batuye mu mahanga bazatora, mu gihe tariki 15 Nyakanga 2024, aribwo Abanyarwanda batuye mu Rwanda bazaba babukereye bagiye kwitorera umukandida uzabahagararira ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite bazabahagararira mu Nteko Nshingamategeko.
Bruce Melodie avuga ko yahisemo kumushyigikira kuko yamuhaye umutekano
Bwiza avuga ko kuba yaramuhaye agaciro nk’Umunyarwandakazi ari cyo cyatumye amushyigikira