Burera: Igiti cy’umugisha cyatumye bayobya umuhanda wa kaburimbo

Mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera hari igiti cy’inganzamarumbo cyiswe ’Igiti cy’ishaba’ cyangwa ’Igiti cy’umugisha’, aho ngo kizwiho gufasha abakobwa bagumiwe kubona abagabo mu gihe bagihobereye.

Ni igiti kirekire kiri mu ishyamba rya Kagogo mu Kagari ka Kabaya mu Mudugudu wa Butare, ku muhanda uri kubakwa wa Musanze-Butaro werekeza ku bitaro bya Butaro no ku ishuri rikuru ry’ubuzima rya Butaro.

Mu gutunganya uwo muhanda ugiye gushyirwamo kaburimbo, byabaye ngombwa ko aho uzanyura hongerwa, ibiti byose bikikije uwo muhanda biratemwa bageze ku giti cy’ishaba, habaho kubanza kwitonda no kugira amakenga, ubu umuhanda ukaba ukomeje gukorwa mu gihe icyo giti kidakorwaho n’ubwo kiri hagati mu muhanda.

Mu mpaka zabaturiye uwo muhanda ndetse n’abawugendamo, mu mahitamo yabo ntibabyumva kimwe, bamwe bemeza ko icyo giti gikwiye gutemwa hagakorwa umuhanda ufitiye abaturage akamaro, abandi bakavuga ko umuhanda warorera aho gutema icyo giti.

Mu bagenzi bari mu modoka itwara abagenzi yari inyuze muri uwo muhanda, umwe yagize ati “Iki giti ntawo gikwiye kuyobya umuhanda, ni bagiteme umuhanda ukorwe kuko uri mu nyungu za benshi”.

Undi ati “Iki giti kiri mu nyungu za benshi gusumbya umuhanda, tuzi akamaro kidufitiye, cyarinze abakobwa benshi kugumirwa, kandi aho kugira ngo abakobwa bagumirwe uwo muhanda warorera, kuko iki giti nacyo kiri mu nyungu rusange”.

Umusaza w’imyaka 94 witwa Sendegeya François uturiye icyo giti, avuga ko yavutse gihari, yemeza ko ibyo bavuga ko gitanga ishaba ari byo, aho abona benshi bagisura kandi mu ngeri zitandukanye, barimo n’abaturuka mu bindi bihugu.

Ati “Kiriya giti se ko namenye ubwenge nkagisangaho kandi naravutse mu 1930, ntihari benshi cyagiriye akamaro?, abakobwa baragihobera bakagaruka kugiha amaturo bagishimira, ubwo se cyaba kitarabateye ishaba bakagaruka gushima?”.

Arongera ati “Nibyo rwose hari abagihobera bakabona abagabo abandi ntibababone, abatababona n’uko baba batujuje ubuziranenge, ariko ndababona benshi baza kugisura bahetse abana cyabahaye, mu ijoro baragihobera ku manywa bakacyegera bakajyana akavuvu kacyo bakajya bagahekenya”.

Uwo musaza yakomeje avuga ko hari bamwe baza batazi aho icyo giti giherereye akabaherekeza, ati “Baraza benshi abatahazi nkahabageza, n’abaturutse i Kabare muri Uganda baza ari benshi, hari ubwo usanga imodoka ziparitse, reba nawe igiti bakatiye ntibagiteme kikaba gisigaye mu muhanda hagati, imodoka zikanyura munsi yacyo izindi zikanyura ruguru yacyo, gitanga umugisha rwose”.

Ubuyobozi buravuga impamvu igiti cy’ishaba kitatemwe

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, KT yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwbikorwa w’Akagari ka Kabaya, Sekimonyo Jean Paul, uyobora akagari icyo giti giherereyemo, avuga ko mu makuru akesha abahagarariye sosiyete ikora uwo muhanda, ari uko icyo giti bazagikatira mu kwirinda kugitema.

Yagize ati “Twagerageje kuvugana n’abakozi b’iriya sosiyete ikora umuhanda, batubwira ko mu maseserano bafite ko kiriya giti batazagikoraho, ni igiti ndangamuco cyangwa se ndangahantu ku buryo kidashobora gukorwaho, ntabwo rero kizakorwaho bazagikatira, nubwo kiri mu muhanda hagati bazakora uko bashoboye bakibungabunge bagice ku ruhande, umuhanda bawunyuze haruguru yacyo ku buryo batazagikoraho, niyo makuru dufite”.

Yakomeje agira ati “Urabona ko abantu bahagera bakavuga bati, tugeze ku giti cy’umugisha, igiti gitanga ishaba, kigaragaza ahantu, ntabwo nzi niba ari ubuyobozi bwabibasabye nyirizina, ariko njye naganiriye n’uhagarariye iriya sosiyete ambwira ko batazagikuraho, kandi koko ni igiti ndangamuco kikaranga n’ahantu”.

Gitifu Sekimonyo avuga ko ku bavuga ko kiriya giti gitanga ishaba cyangwa umugisha, ngo nawe abyumvana abakuze, gusa ntihagaragazwe uwagihobereye wabonye umugabo, ariko avuga ko abasaza bo babyemeza cyane aho bivugwa ko ugihobeye abona umugabo.

Ati “Bishobora kuba ari ibanga ryabo, ariko abasaza bamwe batwemeza ko ari ukuri”.

Yakomeje agira ati “Kiriya giti kiri mu byiza biranga agace kacu, kiduhesheje ishema, kandi nkeka ko kitazabangamira umuhanda ahubwo kizawongerera agaciro, aho abakinyuraho bavuga, bati cya giti cy’umugisha, cya giti cy’ishaba kiri he, n’ukigeraho akizi akavuga ati dore cya giti, ukigezeho abona ikiyaga cya Burera imisozi n’imirambi iteye neza, rwose njye mbona kizaba inyongeragaciro y’umuhanda”.

Niyitegeka Jean, Umuyobozi mukuru w’umuco ushingiye ku bukerarugendo mu Karere ka Burera binyuze mu kigo Burera Youth Community na The Roots of Nyabingi Heritage Center, yavuze ko kuba ibiti byose barabitemye cyo bakakireka, bigaragaza agaciro bahaye ibirango ndangamuco mu Karere ka Burera, avuga ko ari igiti ngangamateka mu Karere no mu Rwanda muri rusange.

Ni igiti cyo mu bwoko bw’umuvumu (Igitoma), gifite uburebure bwa metero zirenga 100 n’ubugari bujya kungana na metero ebyiri, aho abakuru bavuga ko cyaba kimaze imyaka irenga 200.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Mirundi wahoze ari umuvugizi wa Perezida Museveni yitabye Imana

Wed Aug 14 , 2024
Mirundi Joseph Tamale wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mbere yo guhinduka umusesenguzi ukomeye wa Politiki ya Uganda ndetse n’akarere, yapfuye. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe w’imyaka 60 y’amavuko wanamenyekanye nk’umunyamakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama. Yaguye mu bitaro bya Kisubi aho yari […]

You May Like

Breaking News