Imyaka imaze kugera kuri 6 bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivuye, Akarere ka Burera, bangirijwe imitungo ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi wa Nyabizi-Kivuye, ariko na n’ubu bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere.
Nko mu Kagari ka Murwa mu Murenge wa Kivuye, bamwe mu baturage bafite ikibazo cyo kutabarirwa imitungo yabo yangijwe ngo ihabwe igenagaciro ubwo hakorwaga uwo muyoboro w’amazi wa Nyabizi-Kivuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’izindi nzego zibishinzwe bisabwa gushyiraho umugenagaciro bakamenya amafaranga bagomba kwishyurwa.
Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Burera, mu Butumwa yahaye Isango Star, avuga ko Akarere ka Burera ariko kagomba gushyiraho umugenagaciro kandi kakishyura abaturage binyuze mu masezerano bagiranye.
Imitungo y’abaturage bagera kuri 90 yangijwe mu Kagari ka Murwa yishyuwe Miliyoni zirenga 3 hasigara abandi 129 batigeze babarirwa imitungo yabo.
Mukamana Soline uyobora Akarere ka Burera, vuga ko bitarenze uyu mwaka icyo kibazo kizaba cyakemutse.