Mu ijoro rya tariki 29 Kanama 2024, Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy, yaraye yanditse amateka nyuma yo gutaramira abantu basaga ibihumbi 80 bari buzuye muri ’London Stadium’.
Abakurikiye iki gitaramo batunguwe n’uburyo imbaga y’abacyitabiriye baririmbaga indirimbo za Burna Boy nka “It’s Plenty”, “City Boys” n’izindi, ijambo ku rindi.
Iki gitaramo cyasusurukijwe n’abandi bahanzi barimo Omah Lay, Pheelz, Bnxn, Titom & Yuppee umuraperi Phyno, Shallipopi, Seyi Vybez, n’umunyarwenya Sanibus.
Burna Boy wari uherekejwe n’umubyeyi we yanashyikirijwe ishimwe rya BRIT Billion rihabwa umuhanzi ibihangano bye bimaze kumvwa inshuro zirenga miliyari 1 mu Bwongereza akaba umuhanzi wa kabiri wo muri Afurika ugeze kuri aka gahigo nyuma ya Wizkid.