Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Burna Boy akomeje gukora amateka, nyuma y’uko ubu we na mugenzi we Tems bari ku mwanya wa kabiri mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi zagurishijwe cyane muri Amerika.
Umuhanzi Damini Ogulu, uzwi ku izina rya Burna Boy, yanganyije agahigo na Tems nk’umuhanzi wo muri Nigeria wa kabiri ufite idirimbo nyinshi zahawe ishimwe(certificate) na RIAA, aho ubu buri wese afite indirimbo enye.
Ibyo yabigezeho nyuma yo guhabwa Gold certificate ku ndirimbo yakoranye n’umuhanzi w’Umwongereza, Dave, iyo bise ‘Lication’ nyuma kugurisha inshuro 500,000 muri Amerika.
Burna Boy mbere yari afite indirimbo eshatu zahawe certificate muri Amerika; zirimo ‘Last Last’ hawe Platinum Certificate, ‘Ye” yahawe Gold certificate, ndetse na ‘On The Low’ yahwe Gold certificate.
Kugeza ubu Wizkid ni we ukomoka muri Nigeria umaze guhabwa izo certificate nyinshi muri Amerika, aho amaze guhabwa zirindwi.
Gold certication ni ishimwe rihabwa indirimbo yagurishijwe inshuro ibihumbi 500 muri Amerika, mu gihe Platinum certification ihabwa indirimbo imaze kugurishwa inshuro miliyoni 1 muri Amerika, byose bigatangwa n’ikigo cya Recording Industry Association of America(RIAA).