Burundi: Batatu bapfiriye mu mirwano y’abapfaga umukobwa

Ku mugoroba wo ku Cyumweru Tariki 21 Nyakanga 2024, nibwo habaye imirwano yapfiriyemo abantu batatu, bituma hatabwa muri yombi abagera kuri babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi .

Iyi mirwano yabereye ahitwa Kigamba muri Komini Gisiru, Intara ya Ruyigi mu Gihugu cy’u Burundi, yabaye ku Cyumweru mu gihe cya Saa moya n’igice zo ku mugoroba wo ku Cyumweru. Muri iyo mirwano, abantu batatu bayipfiriyemo batewe ibyuma .

Amakuru avuga ko intandaro yo gushyamirana hagati y’insoresore zituye mu gace byabereyemo n’abahacukura amabuye y’agaciro ari umukobwa buri ruhande rwifuzaga gutereta.

Nyuma yo guterana amagambo hagati y’impande zombi bamwe bazanye ibyuma babitera bagenzi babo barimo batatu bahasize ubuzima.

Nyuma y’urupfu rwa bamwe mu bari bahanganiye gutwara umukobwa wifuzwaga na buri ruhande,polisi yahise ifata babiri mu bagabo bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanye .

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kenya: Igipolisi cyihanangirije abateganya kwigaragambiriza ahantu harinzwe

Tue Jul 23 , 2024
Abigaragambya muri Kenya bahawe gasopo ko batagomba kwibeshya ngo bigaragambirize ahantu harindwa n’inzego z’umutekano mu buryo buteganywa n’itegeko. Byagarutsweho na Kanja Douglas, umukuru w’Igipolisi, asaba aba bakomeje imyigaragambyo ko uyu munsi kwirinda kwinjira cyangwa guhungabanya ahantu harindwa hateganywa n’amategeko. Mu itangazo agira ati: “Bijyanye n’imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 23 Nyakanga […]

You May Like

Breaking News