Impunzi z’Abanye Congo ziba mu Burundi zakumiriwe kwerekeza muri Canada na Amerika nyuma y’icyorezo cy’ubushita bw’inkende ( monkeypox) gikomeje kuvuza ubuhuha mu Burundi.
Impunzi z’Abanyekongo babarirwa mu magana, bari ku rutonde rwa IOM (International Organization for Migration) bari bategereje kwimurirwa muri Kanada no muri Amerika ariko biza gutangazwa ko ingendo zabo zahagaritswe mu gihe cy’iminsi 21.
Umuryango mpuzamahanga w’abimukira (IOM), wahagaritse ingendo zabo iminsi 21, kugirango hasuzumwe ubukana bw’icyorezo cya monkeypox.
SOS media Burundi, itangaza ko Iki cyemezo gikurikira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Mpox (cyahoze cyitwa Monkeypox) muri ako karere, cyane cyane mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Nk’uko bitangazwa na minisiteri y’Uburundi ishinzwe ubuzima, u Burundi bumaze kwandika abantu 171 banduye virusi ya Mpox kuva mu kwezi kwa mbere.
Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi Dr Lyduine Baradahana ati: ” kugeza kuwa gatatu nimugoroba, twari dufite umubare rusange w’abantu 171 bemeje ko banduye, harimo 137 bakiri mu kazi.”
IOM, ivuga ko guhagarika ingendo z’impunzi ari imbaraga zinyongera zo kurinda abagenzi n’abaturage b’ibihugu bibakira.
Imbere mu nkambi y’impunzi ya Gasorwe mu ntara ya Muyinga mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Uburundi, zivuga ko zatengushywe kuko zitari zibyiteze.
Impunzi yavuye mu nkambi yagize ati: “Nari ntegerezanyije amatsiko kubona umuryango wanjye muri Amerika none sinzi igihe nzashobora kwifatanya nabo.”
IOM iremeza ko iri gukorana na minisiteri ishinzwe ubuzima mu Burundi ndetse n’abayobozi b’Abanyamerika na Kanada kugira ngo babone igisubizo cyemerera gusubukura ingendo zo kwimuka vuba bishoboka.
Ku ya 22 Kanama, Unicef yatangaje ko abana n’ingimbi bari munsi y’imyaka 20 bangana na 60% by’abanduye iyi ndwara, aho abana bari munsi y’imyaka 5 bangana na 21%.
Ku ya 14 Kanama, OMS yatangaje ko monkeypox ari icyorezo kibangamiye isi yose. Kugeza ubu mu Rwanda, Kenya, Uganda n’u Burundi hamaze kugaragara icyi Cyorezo.