BURUNDI: mu rwego rwo gukangurira abayobozi kwimakaza isuku aho bakorera Perezida yafashe umweyo ajya gusukura za Minisiteri

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 10 Kanama 2024 yahagaritse akazi ke, ajya gukubura Minisiteri zitandukanye mu rwego rwo gukangurira abayobozi kwimakaza isuku aho bakorera.

Aya makuru yemejwe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, bigira biti “Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Gen Neva, yasuye bitunguranye inyubako za Minisiteri zitandukanye n’ahandi hahurira abantu benshi, arahasukura. Yasabye abayobozi guhindura imyumvire, bagatanga urugero rw’isuku aho bakorera.”

Ubwo Ndayishimiye yasukuraga imbere ya Minisiteri ishinzwe ubuzima no kurwanya SIDA, yavuze ko biteye isoni kuba ku nyubako ziyubashye hagaragara umwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yahaye abayobozi batandukanye icyumweru cyo gusukura inyubako bakoreramo guhera tariki ya 12 Kanama 2024, abamenyesha ko mu gihe batazabyubahiriza, azabasanga mu biro, abibasohoremo.

Ati “Abarundi bakunda ibiruhuko! Nta kamaro rero ko kwicara mu biro, bose mbakuye mu biro. Iki cyumweru gitangira ni icy’isuku. Uwo nzasanga yicaye mu biro, ni njye uzamusohora. Kandi ku wa Mbere nzazenguruka umujyi wose. Nibabanze bakubure, nitugera ku isuku, tuzajye ku bindi bikorwa. Mubinyuze ku maradiyo yose. Bazasubira mu biro nje kwirebera uko isuku imeze.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ariko abaganga ndetse n’abacamanza bo bemerewe gukomeza akazi kabo muri iki cyumweru.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rwema wamenyekanye kuri Youtube yatawe muri yombi

Sun Aug 11 , 2024
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Mahoro Rwema Pascal akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Rwema yatawe muri yombi ku wa 06 Kanama 2024. Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye itangazamakuru ko uwo mugabo umenyerewe […]

You May Like

Breaking News