Byaba byiza umenye impamvu ukomeza kugira umubyihuho ukabije!

2

Aho kugira ngo utange amafaranga atagira ingano ujya mu baganga cyangwa se ureka kurya ngo ugabanye ibiro byakubanye byinshi, byaba byiza umenye impamvu ukomeza kugira umubyihuho ukabije.

Burya no mu ntambara zisanzwe, iyo utazi umwanzi wawe ntumenya n’uburyo warwana nawe. Ni kimwe rero n’intambara yo kugabanya umubyibuho ukabije, iyo utamenye impamvu utagarura « ligne » kandi wiyiriza buri munsi uzakomeza ute umwanya wawe w’ubusa, kuko hari imyitwarire ushobora kuba ufite ibitera.

1) Gusiba ifunguro ryawe

Akenshi iyo umuntu afite ku kazi kenshi cyangwa ku rugendo rurerure, hari igihe yibagirwa cyangwa se akabura umwanya wo kurya. Hari rero nubwo ubwacu twiyemeza gusiba kurya tukiyiriza ubusa kubera impamvu zitandukanye, zaba izijyanye n’idini cyangwa se mu rwego rwo kugabanya umubyibuho.

Ibi rero ngo si byiza kuko bituma umubiri wirwanaho, ukajya wizigamira ibinure ku buryo budasanzwe, maze twakongera kurya tukabyibuha kurushaho.

Aho kugira ngo usibe kurya rero, ahubwo warya bikeya cyangwa se ukaba warya imbuto n’imboga nyinshi kugira ngo igifu kibone ibyo gisya. Ibi bituma umubiri udakangarana ugakora nkuko bisanzwe ntiwibikeho ibinure byinshi.

2) Kutanywa amazi ahagije

Umubiri w’umuntu ukenera litiro 1,5 kugera kuri 2 z’amazi ku munsi. Icyiza cy’amazi ni uko agabanya uburozi buba buri mu mubiri kubera ibyo turya n’umunaniro duhura nawo, ndetse akagabanya no gushaka kurya buri kanya.

Ibyiza rero ni ukunywa amazi kenshi bishoboka ku munsi, bizagufasha kumva utuje kandi bigufashe kugira ubuzima bwiza. Nunywa kandi amazi menshi bizagufasha kugabanya ibiro buhoro buhoro.

3) Kurya urangariye ibindi

Kenshi abantu bafite za televiziyo bakunze kurya birebera za filime cyangwa se amakuru, bityo ugasanga barya batitaye ku ngano y’ibyiryo ndetse bakabikanjakanja uko biboneye kuko umutima wabo uba wibereye ahandi.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, bwagaragaje ko kurya umuntu arangariye mu bindi, bituma arya ibiryo byinshi kugera ku kigereranyo cya 50%.

Burya igifu cy’umuntu iyo gihaze bimara akanya kugira ngo ubwonko bubimenye, ari nabwo umuntu afata icyemezo cyo guhagarika kurya. Iyo umuntu arangaye rero ntiyita kuri ya makuru yatanzwe ko yahaze, bityo agakomeza kurya.

Ibyiza rero ni ugufata akanya kawe ukarya neza nta kindi kikurangaje, bikaba akarusho iyo usangira n’abandi, kuko bituma utabikora huti huti, igifu kikagira umwanya wo kubyakira gituje.

4) Kurya buri kanya kubera ibibazo

Ufite umugabo ugutesha umutwe ?, Ufite umugabo wagutaye cyangwa se inshuti wakundaga ?, Usigaye wibera wenyine kuko uri umupfakazi ?

Hari abantu rero bagira ibibazo bitandukanye maze ubuhungiro bwabo bukaba mu kurya utuntu bakunda ngo bihoze amarira. Usanga rero nk’abagore bafata nk’amandazi, twa keke, amabombo, za shokola, amafiriti,…Ibyo rero bituma umuntu abihugiraho, bityo kubyibuha bikaza byihuta.

Niba rero ufite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwawe cyangwa se akazi, umuti si ukwirukira mu kurya buri kanya utuntu dutandukanye, ahubwo byaba byiza ufashe akanya ukajya gutembera n’amaguru, ukinywera amazi menshi cyangwa se ukigira gusenga Imana yawe, bityo bizakurinda kugira umubyibuho w’ikirenga kandi bigufashe kugira ubuzima bwiza.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Byaba byiza umenye impamvu ukomeza kugira umubyihuho ukabije!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Sobanukirwa: Ubutinganyi

Sat Jul 27 , 2024
Mu ntangiriro y’isi, Imana yaremye umugabo, nuko mu rubavu rwe ivanamo umugore; kugirango babane, buzuzanye bityo bororoke maze buzure isi. Nyamara, Hari bamwe bumva bakwibanira n’abo bahuje ibitsina. Ibi biba byibuze hagati ya 2 na 11% by’abantu. Ibi kandi ntago byihariye ku bantu gusa, kuko no ku nyamaswa naho bibaho. […]

You May Like

Breaking News