Hashize iminsi mu Rwanda hateye icyorezo k’ibura rya hato na hato rya shene za YouTube ndetse n’indirimbo z’abahanzi zikabura kandi gisigaye gihangayikishije benshi, dore ko uko bwije n’uko bukeye birushaho gufata indintera. Ibi ni nabyo byabaye kuri Juno Kizigenza na France Mpundu babuze indirimbo zabo mu buryo budasobanutse.
Kuri iyi nshuro bisa n’aho byibasiye abahanzi babarizwa muri ‘Huha records’ ibarizwamo Juno Kizigenza na France Mpundu baherutse gusinyisha biyemeje kujya bamubafasha, gusa aba bombi baje gutungurwa no kubona indirimbo zabo zikuwe kuri YouTube.
Niba ukurikirana umuziki Nyarwanda by’umwihariko ibihangano bya Juno Kizigenza, indirimbo ‘Jaja’ yakoranye na Kivumbi King mu 2022, urabyibuka neza ko yakunzwe cyane.
Iyo unyarukiye kuri shene ya YouTube ya Juno Kizigenza ukandikamo iyi ndirimbo ari naho yari isanzwe iri, bakwereka ko mu ndirimbo afite yo ntayirimo, bivuze ko yakuwe kuri YouTube.
Ibi ni nabyo byabaye kuri France Mpundu, aho indirimbo ebyiri zose yari amaze gukora kuva yakwinjira muri ‘Huha records’ zahise zikurwa kuri urubuga, ni ukuvuga ‘Mutima na Nzagutegereza’ yaherukaga gushyira hanze.
Juno Kizigenza avuga ko kugira ngo zikurweho byatewe n’uko hari umuntu bataramenya wabareze kuri YouTube bashobora kuba bafitanye ikibazo na ‘Huha records’ cyangwa se akaba yarabikoze ku zindi mpamvu utamenya.
Icyakora bakimenya ko zakuweho bahise babimenyesha YouTube, kugeza ubu bakaba bari kubikurikirana ngo barebe ko zakongera kugarukaho.
Ati “Hari abantu bakubagana ugasanga umuntu areze indirimbo yawe utamuzi, nta n’ikintu mupfuye ariko nyine duhita tubikurikirana tukabikenyesha YouTube.
“Hari igihe bikorwa n’umuntu uzi wenda ko hari ibintu mutumvikanyeho cyangwa se bigakorwa n’umuntu bitewe n’impamvu utazi, tubirimo rero ziragarukaho vuba.”