Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya byatahuwe ko afite abana babiri b’abahungu yabyaye rwihishwa, nk’uko biheruka gutangazwa n’ikinyamakuru The Dossier Center gikora inkuru zicukumbuye.
Aba bana, Ivan ufite imyaka icyenda y’amavuko na Vladimir Jr w’imyaka itanu; Perezida Putin yababyaranye na Alina Kabaeva, Umurusiyakazi usanzwe ari icyatwa mu mikino ya Gymnastics.
Amakuru avuga ko Putin yanejejwe cyane n’ivuka rya bariya bana, bijyanye no kuba nta mwana yari yarabyaranye n’umugore we wa mbere batandukanye muri 2013.
Ni Putin byari bisanzwe bizwi ko afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye n’umugore we wa mbere.
Abahungu ba Perezida Putin ngo baba mu nzu ye iri hafi y’Umujyi wa Moscow, bikavugwa irindwa n’abasirikare barenga 2,000.
Bijyanye no kuba Putin atifuza ko aba bana bajya hanze ngo abantu babamenye, amakuru avuga ko batajya bajya no ku ishuri. Bigishirizwa aho baba ndetse ngo igitangaje bigishwa amasomo arimo n’indimi z’amahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza.
Ku bijyanye n’abarimu babigisha, ngo babanza gusinya amasezerano y’uko batazamena ibanga.
Bene Putin kandi ngo umuntu wifuza kujya kubasuhuza nk’abantu bo mu muryango wa Perezida w’u Burusiya, abanza kugira ahantu ashyirwa mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri acungishijwe ijisho.
Aba bana kandi amakuru avuga ko “nta kintu na kimwe bemerewe kurya cyangwa kunywa batagihawe n’abashinzwe umutekano wabo”.
Hejuru y’ibyo bivugwa ko Putin na we ajya ku basuhuza nijoro.