Hari hamaze iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga havugwa cyane umwuka mubi hagati ya Bwiza ndetse na Butera Knowless, aho byavugwaga ko Knowless yagiriye ishyari Bwiza bigatuma amukuza ku rutonde rw’abahanzi batuye mu karere ka Bugesera bahuye na Perezida Kagame, nyamara mu by’ukuri ibi byose ari agatwiko.
Tariki ya 13 Nyakanga 2024, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye abahanzi batuye mu karere ka Bugesera mu mudugudu wa Karumuna nk’uko yari yabisabwe na Butera Knowless mu ijambo yamugejejeho ubwo yari yaje kwiyamamariza muri aka karere tariki ya 6 Nyakanga 2024.
Perezida Paul Kagame yaje gushyira mu bikorwa isezerano yari yahaye Butera Knowless, arabatumira baraganira, abatembereza mu rwuri rwe ndetse ahita agabira inka buri umwe.
Ni igikorwa cyakiriwe neza n’Abanyarwanda bashimira Perezida Kagame kuba yararinze isezerano rye, akagaragaza ko ari umuyobozi uha agaciro abahanzi, gusa nyuma byaje kuza kubyara impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, hibazwa impamvu umuhanzikazi Bwiza we atagaragaye mu bagabiwe na Perezida kandi nawe atuye muri aka karere.
Ku mbuga nkoranyambaga batangiye kotsa igitutu kuri Butera Knowless bamushinja kugirira ishyari Bwiza akamukura ku rutonde rw’abagombaga guhura na Perezida nawe akaba yaragabiwe, cyane ko amakuru yari yatangiye kumenyekana ko Bwiza nawe yari ku rutonde ariko bikaza gutungurana ubwo amafoto yajyaga hanze we ntagaragare.
Mu mafoto yagiye hanze byagaragaye ko abahuye na Perezida atari abahanzi batuye mu karere ka Bugesera, ahubwo ari abahanzi baba muri Kina Music n’inshuti zabo za hafi barimo Butera Knowless, Ishimwe Clement, Tom Close n’umufasha we Tricia, Nel Ngabo, Platin P, Meddy Salen n’abandi.
Iyo wageragezaga kuvugisha umwe mubahuye na Perezida, yakubwiraga ko nta kintu ari bubivugeho kuko ari ibintu byakozwe mu buryo bw’ibanga, bakavuga ko ibyo babonye ari ko byagenze ariko nta byinshi babitangazaho.
Ubwo byari bimaze gufata indi ntera, bigeze aho abantu bahimba konti ku mbuga nkoranyambaga biyitirira Bwiza ariko bagamije kwibasira Butera Knowless, nibwo Bwiza ndetse n’abamureberera inyungu bashyize hanze itangazo ryitandukanya n’abo bakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bashaka kumugonganisha na mugenzi we.
Nyamara nubwo impande zombi zidashaka kugaragaza ukuri kuri iki kibazo, ndetse usanga buri ruhande rushaka kubyihunza, gusa ukuri guhari ni uko ibi byose byapanzwe n’impande zombi kugira ngo bavugwe ku mbuga nkoranyambaga.
The Choice Live ifite amakuru yizewe ko Bwiza nawe yari ku rutonde rw’abagombaga guhura Perezida ariko Knowless n’itsinda rye baza kuganira na Bwiza bemeranya ko we atazajyayo ahubwo bazajyana n’abo muri Kina Music kugira ngo bigaragare ko habayeho akagambane n’ishyari.
Bitewe n’uko Bwiza na Butera Knowless bafitanye indirimbo bari kwitegura gushyira hanze, bahisemo gukora iyi ‘prank’ kugira ngo imbuga nkoranyambaga zibahugireho, babavuge cyane mu rwego rwo gutwikira iyo ndirimbo yabo nshya bafitanye.
Amakuru kandi ahamya ko ibyo bahawe byose birimo no kugabirwa inka na Bwiza yabibonye.
Ni mu gihe ku ruhande rwa Bwiza bo bagerageza kubica ku ruhande bavuga ko nabo babibonye kuriya kandi ko batajya bahanga amaso cyane aho batatumiwe, gusa bagahamya ko byari kuba byiza iyo Bwiza nawe aza kubonekayo.