Ikipe ya APR FC ihagariye u Rwanda muri CAF Champions League, yerekeje muri Tanzania gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere na Azam FC mu mukino uzaba ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 saa kumi n’imwe z’i Kigali.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ni bwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahagurutse Kigali yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania iyobowe n’Umuyobozi wayo Col Richard Karasira.
Mu rwego kwitegura neza iyi mikino, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yongereye abakinnyi bashya barindwi barimo Abanya-Ghana babiri bakina hagati ari bo Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania n’Umunya–Mali Mamadou Bah.
Aba biyongeraho Abanyarwanda Mugiraneza Froduard, Olivier Dushimimana, Tuyisenge Arsene na Byiringiro Gilbert, mu gihe umunyezamu Ivan Ruhamyankiko yazamuwe mu ikipe ya mbere.
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2023/24, naho Azam FC yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya Tanzania.
APR FC yerekeje muri Tanzania nyuma yo gutsindwa na Police FC penaliti 6-5 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda “FERWAFA Supe Cup” ibintu bitashimishije abakunzi wayo.
Uyu mukino uzasifurwa n’Umunya-Eswatini, Thulani Sabelo Sibandze kuri Azam Complex Stadium.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 25 Kanama 2024 kuri Sitade Amahoro.
Umutoza wungirije wa APR FC Thierry Hitamana yavuze ko intego ari ugukuramo iyi kipe yo muri Tanzania.
Ati: “Tujyanye icyizere muri Tanzania nubwo tugomba kwibuka ko tugiye gukina umukino ubanza kandi hari n’uwo kwishyura. Abafana bamenye ko tuzakora ibishoboka byose tugasezerera AZAM ku mikino yombi kuko turiteguye kandi twarayize neza.”
Urutonde rw’abakinnyi 22 berekeje muri Tanzania:
Pavel Nzila, Ishimwe Piere, Ruhamyankiko Yvan, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Aliou Souane, Ndayishimiye Dieudonne, Taddeo Lwanga, Doua Yussif Seidu, Niyibizi Ramadham, Ruboneka Jean Bosco, Richmond Lamptey, Tuyisenge Arsene, Mugisha Gilbert, Dushimimana Olivier, Mamadou Lamine Bah , Godwin Odibo, Johnson Chidiebere, Mamadou SY na Victor Mboama.