APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yasezereye Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro yari yuzuye abafana.
Umukino ubanza wari wabereye Tanzania tariki 18 Kanama 2024 APR FC yari yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasabwaga gutsinda nibura ibitego bibiri ngo ibona itike yo gukina ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Amatsinda ya CAF Champions League
APR FC yatangiye umukino isatira izamu rya Azam FC ishaka igitego kimwe cyayigarura mu mukino.
Ku munota wa 5, Ruboneka Jean Bosco yahinduye umupira ashaka Mamadou Sy ariko wifatirwa n’umunyezamu wa Azam FC
Ku munota wa 17, APR FC yabonye Coup Franc ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka, yahise arihana Sy ashyizeho umutwe umupira ufatwa n’umunyezamu mu buryo bworoshye.
Ku munota wa 26, Seidu Dauda Yussif yagerageje ishoti rikomeye nyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Mohamed Mustafa arawufata.
Ku munota wa 31, Niyomugabo Claude yahinduye umupira ariko Ruboneka Jean Bosco ashyizeho umutwe umupira unyura hanze y’izamu gato.
Lamine Bah yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 33 ariko umupira ntiwafata ku kirenge neza.
Ku munota wa 45, APR yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira wazamukanywe na Mugisha Gilbert yihuta, usanga Niyomugabo Claude ku ruhande rw’ibumoso, awuhinduye mu rubuga rw’amahina maze usanga Bosco ari wenyine ahita ashyira mu nshundura.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri cyo gutuma ikomeza mu ijonjora rya kabiri.
Ku munota wa 53, APR FC yahushije igitego kidahushwa ku mupira Ruboneka yahawe hafi y’urubuga rw’amahina, agiye gutera mu izamu ubwugarizi bwa Azam buritambika umupira ujya kwa Mugisha Gilbert. Uyu awushyize mu rubuga rw’amahina, Niyomugabo Claude atera n’umutwe ujya hanze.
APR FC yakomeje kurema uburyo bwinshi ishaka igitego cya kabiri binyuze ku ruhande rwa Mugisha Gilbert na Kapiteni Niyomugabo Claude.
Ku munota wa 57, Azam FC yakoze impinduka ishaka kwishyura igitego maze Frank Tiesse na James Akaminko baha umwanya Ahmadou Diakite na Ever William Meza Mercado.
Ku munota wa 61, Azam FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego umupira watewe na Fei Toto usanga Gibril Sillah imbere y’izamu ashatse gutera mu izamu Yunusu aritambika yongeyemo ujya hanze.
Ku munota wa 62, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira Ruboneka Jean Bosco yahaye Mamadou Sy wari wenyine mu rubuga rw’amahina, ateye mu izamu umupira wanga kuva ku kirenge, ufatwa neza na Mugisha Gilbert wawinjiranye mu izamu kiba kiranyoye.
Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri Azam FC yagerageje gusatira izamu rya APR FC ba myugariro Clement na Yunusu bakomeza guhagarara neza cyane.
Ku munota wa 87, APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira Aliou Soune yahaye Ruboneka, uyu awugaruye mu rubuga rw’amahina ntiwagera kuri Victor Mbaoma wari wenyine.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota 6.
İyo minota yihariwe cyane na Azam FC yashakaga igitego kimwe ngo ikomeze mu ijonjora rya kabiri.
Ku munota wa 90+4, Azam FC yahushije igitego kidahushwa nyuma yahoo Nassour Mouhamed aciye mu rihumye ab’inyuma ba APR FC, ashyira umupira ku kirenge cya Gibril Sillah wari usigaranye n’inshundura bateye umupira ujya hanze y’izamu.
Umukino warangiye APR FC itsinze Azam FC ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri yombi.
Mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda ya CAF Champions League APR FC izahura na Pyramids yo mu Misiri yasezereye JKU FC yo muri Zanzibar nyuma yo kuyitsinda ibitego 9-1 mu mikino ibiri yombi.
Umukino ubanza uteganyijwe tariki 14-15 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe tariki 21-22 Nzeri 2024.
Abakinnyi 11 babajemo ku mpande zombi
APR FC
Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Dauda Yassif, Taddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy
Azam FC
Mohammed Mustafa, Lusajo Mwaikenda, Cheiks Sidibe,Yeison Fuentes, Yannick Bangala, Adolf Mutasingwa, James Akaminko, Frank Tiesse, Jhonier Blanco, Fei Toto na Gibril Sillah
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!