CAF Confederation Cup: Police FC yasezerewe na CS Constantine 

1

Police FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yasezerewe CS Constantine yo muri Algeria mu ijonjora rya mbere nyuma yo kuyitsinda ibitego  4-1 mu mikino ibiri yombi. 

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino ubanza wabereye muri Algeria tariki 17 Kanama 2024 Police FC yari yatsinzwe ibitego 2-0.

Police FC yasabwaga gutsinda ibitego 3-0 kugiran go ikomeza mu ijonjora rya nyuma. 

Police FC yatangiye umukino isatira rya Constantine ishaka igitego cyo mu minota ya mbere.

Ku munota wa 19’Police FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Rutahizamu Ani Elijah n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Allan Katerega maze umupira uruhukira mu rushundura. 

Police FC yakinaga neza muri iyo minota yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota wa 32 ku mupira Mugisha Didier yahinduye imbere y’izamu maze Muhadjiri agiye gushyira mu izamu umupira uzamuka hejuru ya ryo.

Mbere y’uko Igice cya mbere kirangira CS Constantine yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 41 gitsinzwe na Zakaria Benchaa arobye umuzamu Rukondo onesime.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. 

Mu give cya kabiri, Police FC yatangiye ikora impinduka Ngabonziza Pacifique aha umwanya iradukunda Simeon.

Ku munota wa 40’ Constantine yabonye igitego cya kabiri ku mupira watakajwe hagati mu kibuga usanga Mounder Temine wari inyuma y’urubuga rw’amahina asiga David Chemize ahita umupira mu rushundura. 

Ku munota wa 87’ Police FC yabonye amahirwe gutsinda igitego cya kabiri Police ku ishoti ryatewe na  Mugisha Didier ari mu rubuga rw’amahina rikurwamo umunyezamu.

Umukino warangiye Police FC itsinzwe na CS Constantine ibitego 2-1 iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino ibiri yombi. 

Mu ijonjora rya Kabiri CS Constantine izahura na Nsoatreman yo muri Ghana 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Police FC : Rukundo Onesime, Ashraf Mandela,Eric Nsabimana, Abedi Bigirimana, David Chemize, Ani Elijah, Muhadjiri Hakizimana, Ngabonziza Pacifique, Issah Yakubu,Allan Katerega na Mugisha Didier

CS Constantine: Zakaria Bouhalfaya, Mohamed Bencharia, Abdennour Iheb, Houar Bouche, Zecharia Benchaa, Brahim Dib, Munder Temine, Oussama Meddahi, MessaLa Meribah, Chamessedine Deerradji na Mloud Rebiai.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “CAF Confederation Cup: Police FC yasezerewe na CS Constantine 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

U Rwanda rwiteguye gusinyana amasezerano menshi y’ubufatanye na Indonesia 

Sun Aug 25 , 2024
Leta y’u Rwanda ifite icyizere cyo gusinyana na Indonesia amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye mu Nama ya Kabiri ihuza Indonesia n’Afurika iteganyijwe hagati y’itariki ya 1 n’iya 3 Nzeri 2024.  Byakomojweho n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia Sheikh Abdul Karim Harelimana, washimangiye ko icyizere ari cyose cyo gusinya ayo masezerano […]

You May Like

Breaking News