CAN 2025: Amavubi yaguye miswi na Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

1

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Libya igitego 1-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024, ubera kuri Tripoli International Stadium. 

Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati. 

Ku munota wa 6’ Amavubi yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Jojea Kwizera usanga Nshuti innocent ateye ishoti rikomeye umuzamu awukuramo. 

Ku munota wa 15 ‘Libya yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Sobhi Al Mabrouk ku mupira watakaje hagati mu kibuga na Muhire Kevin acenga ba myugariro b’amavubi atera ishoti rikomeye umuzamu Ntwali Fiarce ntiyabasha gukuramo umupira. 

Ku munota wa 38 ‘Amavubi yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Niyomugabo Claude yahaye Djihad Bizimana mu rubuga rw’amahina ateye ishoti umupira ujya hanze y’izamu. 

Ku munota wa 41 ‘Umutoza w’Amavubi yakoze imipinduka akuramo Jojea Kwizera wari wagowe n’umukino ashyiramo Samuel Guelette. 

Igice cya mbere cyarangiye Libya iyoboye umukino n’igitego 1-0. 

Mu gice cya kabiri, ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye yataka cyane maze ku munota wa 47’ ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nshuti innocent ku mupira muremure yahawe na Djihad Bizimana ari wenyine mu rubuga rwamahina ahita ashyira umupira mu rushundura n’umutwe. 

Ku munota wa 60’ Libya yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira muremure wahawe Ahmed Krwaa ari mu rubuga rw’amahina ateye ishoti Umuzamu Ntwali Fiarce akuramo umupira. 

Ku munota wa 64’ Amavubi yongeye gukora imipinduka Rubanguka Steve asimburwa na Mugisha Bonheur. 

Ku munota wa 67 ‘Amavubi yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira Niyomugabo Claude yahaye Nshuti innocent ari mu rubuga rwamahina agiye gutera ishoti umupira ntiwajya ku kirenge ukurwaho na bamyugariro ba Libya. 

Habura iminota 10 ngo 90 irangire, Ruboneka Bosco na Mugisha Didier basimbuye Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert ku ruhande rw’u Rwanda. 

Ku munota wa 87 Libya yongeye guhusha igitego Ku mupira wazamukanywe na Mohammed Bettamer ku bw’amahirwe Ntwali Fiarce aratabara. 

Umukino warangiye Amavubi anganyije na Libya igitego 1-1 mu mukino wa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025. 

Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024 yakira Nigeria kuri Stade Amahoro saa cyenda z’igicamunsi. 

*Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga*

Ntwali Fiarce, Fitina Ombolenga, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyomugabo Claude, Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Muhire Kevin,Mugisha Gilbert,Nshuti Innocent na Jojea Kwizera

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “CAN 2025: Amavubi yaguye miswi na Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

ES Ste Bernadette amacumbi y'abanyeshuri yafashwe n'inkongi

Wed Sep 4 , 2024
Ahagana saa cyenda n’igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, ni bwo inyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu (dortoire) mu Ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Bernadette Kamonyi (ES SB Kamonyi), yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Umwe mu bakozi ba Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kamonyi, iri shuri ryegereye watabaye yabwiye […]

You May Like

Breaking News