CAN2025: Umukino w’u Rwanda na Nigeria uzagurishwaho itike ya miliyoni 1 frw

Umukino u Rwanda ruzakiramo Nigeria ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024, kuri Sitade Amahoro mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 itike ya make n’amafaranga ibihumbi 2000, iya menshi ikaba miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kane tariki 5 Nzeri 2024 nibwo ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bigabanyije mu byiciro bitanu, aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, hasi no hejuru ari 2000 Frw.

VIP ni ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, Business Suite ni 50 Frw, mu gihe ‘Sky Box’ ari miyiloni 1 Frw.

Sky Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika Amavubi yanganyije na Libya igitego 1-1 ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024.

Amavubi amaze imyaka 20 atitabira igikombe cy’Afurika dore ko aheruka icya 2004 muri Tunisia.

Uburyo bwo kugura itike *939#

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Hagiye kurekurwa bombe yaka-Yago yasobanuye Yago yasobanuye impamvu ya BigEnergy.

Thu Sep 5 , 2024
Nyuma y’uko RIB yihanije itsinda ‘Big Energy’ rya Yago, uyu muhanzi yasobanuye byimbitse icyo Big Energy ari cyo n’inshingano zayo, ndetse atanga umuburo ku bantu bakomeje kuvuga izina rye nabi. Nyarwaya Innocent uzwi mu itangazamakuru no mu muziki nka Yago Pon Dat, yashyize umucyo ku bibaza icyo ‘Big Energy’ ari […]

You May Like

Breaking News