Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yatangaje ko bagiye kubaka ishuri rizatanga amahugurwa ku bavoka ndetse rigateza imbere ibijyanye n’ubushakashatsi. Yabigarutseho ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 aho yemeje ko hari byinshi bateganya gukora muri uwo mwaka mu kurushaho kunoza inshingano za bo. Me Nkundabarashi yagaragaje hagiye gushyirwaho […]
All News
Abadepite bo muri Ukraine batoye Andriy Sybiga ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya w’icyo gihugu asimbuye Dymytri Kuleba uherutse gutanga ubwegure mu gihe Zelenskyy Ari gukora amavugurura agamije gukomeza leta ye. Sybiga w’imyaka 49 asimbuye Kuleba wagize uruhare runini mu kumvisha ibihugu by’u Burayi na Amerika gushigikira igihugu cye […]
Nyuma y’uko RIB yihanije itsinda ‘Big Energy’ rya Yago, uyu muhanzi yasobanuye byimbitse icyo Big Energy ari cyo n’inshingano zayo, ndetse atanga umuburo ku bantu bakomeje kuvuga izina rye nabi. Nyarwaya Innocent uzwi mu itangazamakuru no mu muziki nka Yago Pon Dat, yashyize umucyo ku bibaza icyo ‘Big Energy’ ari […]
Umukino u Rwanda ruzakiramo Nigeria ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024, kuri Sitade Amahoro mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 itike ya make n’amafaranga ibihumbi 2000, iya menshi ikaba miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu wa kane tariki 5 […]
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, yafashe umugore wageragezaga guha abapolisi ruswa y’ibihimbi 101Frw ngo akingirwe ikibaba nyuma yo gufatirwa mu bucuruzi bw’ibitemewe birimo amasashe n’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Yafatanywe n’abasore babiri bamukoreraga bari binjije mu gihugu amasashe 160,000 nayo yafashwe na litiro 15 za Kanyanga zasanzwe […]
Mu gushaka ibyishimo by’abafana ibyamamare bitandukanye bikoresha imbaraga nyinshi ndetse bamwe bakanakoresha iz’umurengera. Nubwo mu rugendo rw’ubuzima habamo kuvuka no gupfa, ariko bikababaza cyane iyo iherezo ry’icyamamare ribaye arimo gutanga ibyishimo ku bakunzi be. Iyi nkuru iiragaruka ku byamamare byashizemo umwuka ubwo byari ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye, no mu […]
Nsanzabera Emmanuel wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko hashize imyaka 9 afite ihungabana rikomeye nyuma yo kubengwa n’uwo yiteguraga gushyingiranwa na we. Uyu mugabo avuga ko yakundanye n’umukobwa akamusaba ndetse bakerekanwa mu itorero, ababyeyi b’umukobwa bari baranamukosheje. Uyu mukobwa wari inshuti ye ngo basenganaga mu itorero rya ADEPR i […]
Abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bugarijwe n’ibibazo byinshi bituruka ku kuba batarishyuwe amafaranga y’umusaruro w’umuceri bejeje mu gihembwe gishize. Abahinzi babarizwa muri Koperative ya COPRORIZ Ntende bavuga ko bapakiriwe umusaruro mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, babeirwa ko amafaranga abageraho mu cyumweru kimwe, ubu amezi atatu […]
Umugore wo mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Muhura ho mu Karere ka Gatsibo, yafashwe agerageza kwiyahura avuga ko yabitewe no gukeka ko umugabo we hari ubushuti yaba afitanye n’abandi bagore. Uyu mugore amaze ukwezi kumwe asezeranye n’umugabo we kubana akaramata, aho bashyingiranwe tariki ya 26 Nyakanga uyu mwaka. Intandaro […]
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu myaka itanu ishize rumaze kwakira no gukurikirana ibirego 113 bijyanye n’abareze bavuga ko bahozwa ku nkeke hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo byaha byaregwagamo abantu 136. Ni imibare yatangajwe ku wa 04 Nzeri 2024 mu bihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze ibisa n’amakimbirane cyane mu bakora ibijyanye n’imyidagaduro […]